Kwamamaza

IKORANABUHANGA

Gufungura telefoni za Samsung hakoreshejwe ijisho byatangiye gukemangwa

Yanditswe

kuya

Gufungura telefoni za Samsung hakoreshejwe ijisho byatangiye gukemangwa

Uruganda rwa Samsung rwazanye ikoranabuhanga ryo gufungura telafoni yo mu bwoko bwa s8 hakoreshejwe imboni y’ijisho, icyakora bwatangiye gukemangwa kuko hari abatangiye kubwigana.

Ubu buryo bujya kuza hari hamenyerwe ko telefone zifungishwa cyangwa zigafungurwa n’imibare y’ibanga cyangwa amagambo y’ibanga (Password).

Samsung yavugaga ko ubu buryo bushya bwo gukoresha imboni y’ijisho bwizewe mu kurinda umutekano wa nyiri telephone ariko abashakashatsi mu ikoranabuhanga mu kigo cya Chaos Computer Club bagaragaje ko ushobora gufungura iyo telephone n’iyo yaba atari wowe wayifunze.

Aba bashakashatsi bafashe umuntu akoresha ijisho rye telephone irifunga.Bamaze kuyifunga, bafashe wa muntu, bamujyana ku ruhande baramufotora, noneho bazana ya foto ye bayitunze ku kantu gasuzuma imboni kuri telefone, ihita ifunguka.

Ibyo byatumye abakoresha ubu buryo batangira kubukemanga, niba umuntu ashobora kwifashisha ifoto yawe akagufungurira telefone.

Samusung yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko ayo makuru nayo yayamenye.

Yavuze ko niba hagaragaye abahangara ikoranabuhanga ryayo, bagiye kubikemura byihuse.
Inzobere mu by’umutekano Ken Munro yavuze ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha imboni mu gufunga telephone atari ibyo kwizerwa.

Ati" Njye numva twakoresha ibikumwe kuruta imboni, intoki zawe ko ziba zifashe telefoni kuki urinda kujya kwitunga telefone mu maso?Niba ushaka umutekano wizewe koresha ibikumwe cyangwa umubare w’ibanga naho niba ukoresha imboni bizagusaba kujya ugenda uhumirije ngo hatazagira ufotora amaso."

Abatunze telefoni za Samsung S8 baragirwa inama yo gukoresha imibare y’ibanga cyangwa amagambo y’ibanga mugihe bafunga cyangwa bafungura telephone zabo.

Nshungu Raoul

IBITEKEREZO

  • the best rapper Yanditse:

    hhhhhhh ngo kugenda uhumirije?ubwo wabishobora? nibakoreshe ibikumwe nibyo byiza. ark ndabona wanjya ubikoresha uri murugo. uri mubandi bantu udashaka ko hagira ukwinjirira muri 4ne. ark waba uri kurugendo ukabikuramo. ex:ushobora guhura nimpanuka bikaba ngombwa ko bahamagara umuntu muri 4ne yawe .

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza