Application imwe niyo iba muri telefone ya Donald Trump

2

Umunyamakuru Mike Allen wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba na nyiri sosiyete AXIOS Media yatangaje ko application imwe ariyo yonyine iba muri telefone ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Trump ubusanzwe akoresha telefone ya iPhone. Allen avuga ko muri iyo telefone harimo application ya Twitter yonyine ari nayo yazanye n’iyo telefone.

Inshuro nyinshi Perezida Donald Trump akunze gushyira ubutumwa bwe kuri Twitter ndetse bikunze kumuteranya na bamwe banenga imikorere ye.Byanageze aho mu cyumweru gishize yandika ijambo na n’ubu ryayobeye benshi ryitwa ‘Covfefe’.

Mbere yo kuba Perezida, Trump yakoreshaga telefone ya Sumsung yo mu bwoko bwa Sumsung Galaxy S3 yakozwe muri 2012.

Trump ntajya agaragara ku zindi mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, Snapchat n’izindi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo