Kwamamaza

IKORANABUHANGA

Abanyarwanda batunze mudasobwa basabwe kuba maso kubwa virusi yayogoje amahanga

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Abanyarwanda batunze mudasobwa basabwe kuba maso kubwa virusi yayogoje amahanga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteramvere (RDB) cyaburiye abanyarwanda batunze mudasobwa kuba maso kubwa virusi Wannacry yayogoje mudasobwa zitandukanye ku isi.

Virusi Wannacry, WannaCryptor cyangwa Wcrya yatangiye kumvikana kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo ibigo bikomeye nk’ibitaro, amabanki, ibigo by’ubucuruzi n’ibindi mu bihugu bitandukanye byatangazaga ko hari virusi yinjiye mu mashini z’abakozi babyo.

Iyo virusi imashini yinjiyemo nta kintu cyongera gufunguka, ahubwo igusaba kubanza kwishyura kugirango ubashe kongera gufungura amadosiye yawe.

Kugeza magingo aya ibihugu bisaga 150 hirya no hino kusi byamaze kugeramo iyi virusi.Yibasira imashini zikoresha uburyo bwa Microsoft.

Ikigo gishinzwe amakuru mu by’ikoranabuhana mu Rwanda (RISA) cyasabye abanyarwanda bafite mudasobwa kwitwararika, bakurikiza amabwiriza akurikira:

- Kugira ahandi hantu babika amakuru yabo y’ingenzi hatari kuri mudasobwa gusa

- Kuvugurura ubwirinzi bushya muri mudasobwa yawe cyane cyane ukoresheje uburyo bushya Microsoft yazanye buzwi nka MS17-010. Patch

- Kwigengesera ku bigo bikoresha sisiteme imwe mu guhanahana amakuru mu kazi

- Kuvugurura mudasobwa zose zigashyirwamo Microsoft Windows 10 kugirango zibashe kubona ubwirinzi bushya Microsoft iri gutanga

- Kwirinda gufungura e-mail abantu batazi aho zaturutse no kutamanura (not to download) ibyo batazi cyangwa batizeye kuri internet.

RISA yatangaje ko ikomeje kongera ubwirinzi bw’amakuru n’itumanaho mu gihugu hose, ariko hagize ahagaragara iyo virusi nyiri mudasobwa asabwa guhita ayivana kuri internet kandi akamenyesha urwo rwego byihuse.

Uwagira ikibazo yahamagara umurongo 4045 cyangwa akandikira RDB kuri email security@rdb.rw.

Soma birambuye ibijyanye na virusi Wannacry:Wannacry, Igitero cy’ikoranabuhanga cyibasiye ibihumbi bya mudasobwa ku isi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza