Ikoranabuhanga rya drones mu byifashishijwe mu kurwanya Malariya

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

U Rwanda rwatangaje ko rwashyize imbaraga mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya Malariya hifashishijwe gukorana bya hafi n’abaturage, hanifashishwa ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Kane, tariki 25 Mata, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya malariya. Uyu munsi imibare igaragaza ko igabanuka rya malariya rishimishije mu myaka irindwi ishize.

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, kigaragaza ko imibare y’abarwaye malariya ku bantu 1000 mu mwaka wa 2016-2017 bari abantu 409, mu gihe mu mwaka wa 2022-2023 baganutse bagera kuri 47.

U Rwanda rukoresha ikoranabuhanga rya drones mu gutera imiti yica imibu mu bishanga bikanahuzwa no gutera imiti mu nzu ndetse no kuryama mu nzitiramibu. Ubu buryo bushya ngo bushimangira intambwe igaragara yatewe mu kurandura malariya.

RBC itangaza ko mu mwaka ushize wa 2023 abarwayi ba malariya bagabanutse ku gipimo cya 88%.

Ubusanzwe uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya malariya ni ngarukamwaka, ukaba wizihizwa hagamijwe gukora ubukangurambaga bushishikariza abaturage kwirinda no gukora ibikorwa byose byo kurwanya malariya, ndetse no gushaka uko hakongerwa inkunga zitangwa mu gukumira malariya ndetse no kuyivura hagamijwe ko yaranduka burundu.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:24 pm, Apr 25, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1021 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 100%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe