Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe-Paul Kagame

9

Perezida Pauk Kagame akaba n’umukandida w’ishyaka FPR Inkotanyi yavuze ko abirirwa banenga u Rwanda ko nta matora ahari kubera ko ikizayavamo kizwi, ngo abo ni ukubareka bakavuga bakameneka umutwe, abanyarwanda bo bagakomeza gukora ikibateza imbere.

Yabivugiye mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa Gatanu ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Kagame yagarutse ku banyamakuru birirwa bavuga ko ikizava mu matora kizwi, bakabiheraho bavuga ko mu Rwanda nta burenganzira buhari.

Yagize ati "Nagirango niba mukurikira amakuru , Abanyamkuru bafite uburenganzira kandi baranabukwiye ariko sibo babufite bonyine, n’abandi bavuga n’abo bandika barabufite. Barandika bakavuga ngo amatora yo mu Rwanda nta matora arimo ngo kuko bazi ikizayavamo ariko jyewe biranshimisha kuba tuzi ikizayavamo ahubwo.”

Yakomeje agira ati "Ikizayavamo uwajyaho akabeshya akavuga ngo nta kizi, bakavuga ngo uko kwirengagiza niyo politike nziza niyo demokarasi barabeshya.Reka nkubwire impamvu ikizayavamo cyamenyekanye mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2015. Buriya hajya kuba impamvu ya referandumu ikaba ikintu cyasabwe na miliyoni 4 z’abantu bazatora kikagera aho kijya muri referandumu kigafata hafi 100 %, ubwo se ubundi ikizavamo ni iki?”

Perezida Kagame asuhuza abaturage mu Ruhango

Perezida Kagame yavuze ko abirrwa banenga ko nta burenganzira buri mu Rwanda ari nabo barugejeje aho rwavuye, asaba ko bimwa amatwi bagakomeza kumeneka umutwe.

Ati " Ibyo dukora niba amatwi atabaha ngo bumve byibura amaso ni abahe barebe….. abo birirwa bavuga ubusa nibo bagejeje u Rwanda aho ruvuye, ibizava mu matora birazwi kandi birazwi nyine uwo bimena umutwe bimumene umutwe. Twe rero ibi byo kwiyamamaza tubigire ibyo kwishima"

Yavuze ko politiki ibeshya atari iy’u Rwanda , ati "Rero byaba ari ukubeshya iyo politiki yo kubeshya ntabwo iba mu Rwanda, iba aho handi bavuga byose muri iyi referandumu ayo ma pailiti maze kubasomera hano yasshishoje agahitamo gufatanya na FPR bikiyongera kuri ya masinya yasabye referandumu agera kuri miliyoni 4 ubwo urumva igisigaye ari iki se?"

Yavuze ko yaje mu Ruhango kwizeza abahatuye ko bazakomeza gufatanye kubaka u Rwanda.

Ati "No kuza hano kuza kuganira namwe ni ukubizeza ko tuzafatanya intego yo kubaka iki gihugu nkuko bisanzwe tugakomeza tukagera no kuri byinshi birenze ibyo twagezeho. Ni ukuza kubabaza ngo ya nzira yatugejeje kuri referandumu n’ibyiyongereyo y’amashyaka twafatanyije niko bikimeze. Niba ariko bikimeze urumva amatora yo yararangiye."

Yavuze ko abanyamahanga banenga cyangwa bagashakisha abo bashishikariza kwiyamamaza ngo bayobore u Rwanda , bakiyibagiza ko bo nta burenganzira bwo gushyiraho uyobora u Rwanda bafite.

Ati:"Ariko nicyo birengagiza ni uko bo badatora barabigerageje bagashaka abanyarwanda abo bashyigikira ariko bamara kubahitamo, bagasanga ntawe ubari inyuma nabo bakabata bakigerendera."

Yashimiye amashyaka yifatanyije n’Umuryango FPR Inkotanyi mu kumushyigikira, avuga ko ari intambwe iganisha aheza.

Ati:"Ku buryo bw’umwihariko nagirango nshimire abayobozi b’amapaliti(amashyaka) nari maze kuvuga hanyuma ndaza kuvuga n’impamvu mbashimira. Amapaliti uhereye kuri PSD, PL, PDC,PI,UDPR,PSR, PPC,PSP niba hari iryo nibagiwe ubwo muranyihanganira. Ariko ndashimira n’ayandi atari hano ku mpamvu zitandukanye ari green party n’irindi naryo , Imberakuri .

Nagirango mbashimire kubera ngirango mwarabyumvise neza ko ayo mapaliti nari maze kuvuga usibye ariya abiri 2 nari maze kuvuga nayo nshimira ku rundi ruhanda, ariya yandi 8 yashyize mu gaciro gakomeye yifatanya na RPF mu nzira irimo kugirango dufatanyije dukomeza kubaka u Rwanda rwacu."


Abana ba Perezida Kagame baje kumushyigikira

TORA KAGAME, TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. Karame Papa! Abana bawe tukurinyuma. Ntugasitare, ntugatsikire Ntore ihiga izindi! Ubumwe watwubakiye, ntituzagutenguha, ntituzagutererana! Our beloved present! Gift from God, we love you so much! Komeza utsinde! Komeza urambe. may God bless you and your family.

  2. Karame Papa! Abana bawe tukurinyuma. Ntugasitare, ntugatsikire Ntore ihiga izindi! Ubumwe watwubakiye, ntituzagutenguha, ntituzagutererana! Our beloved present! Gift from God, we love you so much! Komeza utsinde! Komeza urambe. may God bless you and your family.

Tanga Igitekerezo