Tora Kagame! intero n’inyikirizo I Nyamasheke

Abaturage b’akarere ka Nyamasheke nibo batahiwe guhura n’umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame bose mu mvugo idasobanya bararimba gutora uyu mukandida umaze imyaka 17 ayobora u Rwanda .

Mu murenge wa Kagano niho abaturage bahuriye baje kumva imigabo n’imigambi y’uyu mukandida bashyigikiye, mu ndirimbo n’imbyino aba baturage bose intero n’inyikirizo ni ugutora Paul Kagem usaznwe anayobora u Rwanda ari nako barondora ibyo yabagejejeho muri iyi myaka yaramaze abayobora .

Nyamasheke ituwe n’abaturage 405217 muri bo 93,3 ku ijana(93’3%) bafite ubwisungane mu kwivuza, Aka karere kandi ubu kamaze gutangwamo inka 3579 muri gahunda ya Girinka.

Nyitebuka Vestine watanze ubumye bw’ibyo yagejejeho n’ubuyobozi bwa Paul Kagame yamushimiye ko yongeye kubasubiza u Rwanda bakagira aho babarizwa mu gihe ubuyobozi bwa mbere ya 1994 bwari bwarabajugunye batagira aho babarizwa.

Yashimiye Paul Kagame ko yabubakiye amazu ndetse abana babo agatuma biga amashuri.


Abaturage ba Nyamasheke baje kwakira umukandida wabo wa FPR Paul Kagame ibyishimo ni byinshi


Abo icyaka cyishe barafasha mucyica


Abayobozi bakuru ba FPR n’andi mashyaka nabo barahari

Aba barasaba umufotozi kubafata agafoto

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo