Kwamamaza

AMATORA 2017

Tora Kagame akomeze atoze abanyarwanda, PSD tumuri inyuma: PM Murekezi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Tora  Kagame akomeze atoze abanyarwanda, PSD tumuri inyuma: PM Murekezi

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yakanguriye Abanyarwanda gutora umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ngo akomeze atoze abanyarwanda kwesa imihigo.

Murekezi yatanze ubutumwa abucishije ku rukuta rwe rwa Twitter asaba abanyarwanda gutora Kagame, Murekezi yavuze ko kumutora bizatuma akomeza gutoza Abanyarwanda kwesa imihigo.

Murekezi kandi nk’umurwanashyaka ukomeye wa PSD ishyaka riharanira imibereho myiza y’abanyarwanda yashimangiye ko PSD imuri inyuma nk’uko n’ubundi ikomeje kubigaragaza mu bikorwa by’aho yiyamamariza hose.

Mu butumwa bwe Murekezi yagize ati :”Tora Kagame akomeze atoze u Rwanda n’abarutuye kwesa imihigo PSD tumuri inyuma.”

Umuyobozi wa PSD Dr Vincent Biruta aherutse gutangaza ko ishyaka ryabo rifitanye ubushuti na FPR bumaze imyaka 25 biryo ko abavuga ko batagombaga kumushyigikira batabitayeho kuko ataribo bavugira.

Murekezi Anastase ni umwe mu bayobozi bari kwitabira ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame hirya no hino mu gihugu

Yavuze ko bashyigikiye umukandida wa FPR kuko bamubonamo icyerekezo cyiza cy’u Rwanda kandi ko bagombaga gutahiriza umugozi umwe n’imbaga y’abanyarwanda yasabye ko yagumana na Perezida Paul Kagame agakomeza kubayobora.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza