Kwamamaza

AMATORA 2017

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku bahohotera abashaka kwiyamamaza

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Perezida Kagame yagize icyo avuga ku bahohotera abashaka kwiyamamaza

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko gutinyuka rukajya muri politiki, ngo kuko ntacyo ruzakora kitabamo politiki.Yamaganye kandi abantu bahohotera abashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutanga ibyangombwa bimwerera kuzahagararira ishyaka FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu.

Perezida Kagame waje kuri Komisiyo y’amatora aharekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Francois Ngarambe, umwana we Ange Kagame n’abandi, yavuze ko nta we ukwiye gukora politiki kuko ari kimwe mu bigize ubuzima bwa muntu.

Yagize ati “Mugomba kumenya ko ntacyo wakora na kimwe kitazamo politike.Politiki izahora mu buzima bwawe. Ibyiza nuko wayijyamo mbere yuko iza mu buzima bwawe, ukagira icyo ukora. Muhitemo uburyo bwo kugira uruhare muri politiki y’igihugu. Icyo mvuga ni ukugira ubwo buryo, mukagira icyo mukora.”

Yatanze urugero rw’icyicaro gishya cy’Umuryango FPR Inkotanyi, avuga ko banateganyije aho urubyiruko ruzajya rwigishirizwa politiki, ngo bigaragaza uburyo bashyigikiye ko urubyiruko rwinjira muri politiki.

Kagame yagarutse ku bantu batinya kugira icyo bakora kubera ko nta wundi wigeze agikora agira ati “Duhora dutinya kugira icyo dukora twitwaje ko nta kindi bisa cyakozwe.Ibyo tugomba kubirenga tugakora ibiri ngombwa. Kugira ngo mube abayobozi beza, mugomba kwikuramo ko hari ufite icyo abagomba. Ni mwe ubwanyu muzabikora.”

Abashaka kwiyamamaza bahohoterwa…

Perezida Kagame kandi yagarutse ku bantu bahohotera abashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, avuga ko ibyo bidakwiye.

Abivuze nyuma y’aho bamwe mu bashaka kwiyamamaza bagiye batangaza ko bagowe no kubona ibyangombwa basabwa, ngo kuko hari aho bajyaga abayobozi b’inzego z’ibanze bakabuza abaturage kubegera.

Kagame yanenze iyo myifatire , ati “Nka Perezida, nk’Umukandida wa RPF, nk’umuntu nemera ko atari byo guhutaza uwashaka wese kwiyamamariza kuba Perezida.”

Uretse Paul Kagame, abandi bashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu batanze ibyangombwa muri Komisiyo y’amatora ni Dr Frank Habineza w’ishyaka Green Party, Mwenedata Gilbert wigenga, Barafinda Sekikubo Fred wigenga (hari ibyangombwa ataratanga) na Shima Diane Rwigara wigenga.

Tariki 7 Nyakanga nibwo Komisiyo y’amatora izatangaza urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, nyuma yo kugenzura ibyangombwa batanze.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza