Paul Kagame yatangiriye mu Ruhango yiyamamaza (AMAFOTO)

1

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017 nibwo abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda batangiye kwiyamamaza , umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame yatangiriye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango.

Akarere ka Ruhango Perezida Paul Kagame yatangiriyemo gatuwe n’abaturage 319885, kakagira imirenge 9.Abaturage b’aka karere benshi bakora ubuhinzi n’ubworozi.

Muri uyu Murenge abaturage benshi baje kwikira umukandida wa FPR Paul Kagame unasanzwe ari Perezida w’u Rwanda.Uretse kuba Perezida Kagame anakunzwe cyane mu baturage, kuba yaje gushyigikirwa n’abaturage besnhi bifite imvano dore ko aka Karere ari nako yavukiyemo mu Kagali ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango.

Icyakora kuba ahakomoka sicyo cyagendeweho ngo abe ariho ahera yiyamamaza.Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Ngarambe Francois aherutse kubwira abaturage ko nta kintu kigaragara cyagendeweho mu ghitamo aho umukandida Paul Kagame azahera yiyamamaza cyangwa azasozereza, dore ko uturere twose n’ubundi azatugeramo.

Imwe mu migabo n’imigambi FPR n’umukandida Paul Kagame bazageza ku baturage nibaramuka batowe

Ubukungu: Guhanga imirimo myinshi kandi itunze abayikora ndetse no kurwanya ubukene, kongera umusaruro ndetse n’ubwiza bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.Guteza imbere ubukungu butarobanura kandi bushingiye ku rwego rw’abikorera, guteza imbere ibyaro n’ubuzima bw’ababituye, gutezaimbere ubukungu bushingiye ku bumenyi na serivisi.

Imibereho myiza:Guteza imbre uburezi kuro bose n’ireme ry’uburezi, gufasha abanyarwanda kwigira, kongera ubushobozi bw’imibereho y’abanyarwanda n’ubumenyi, ubwishingizi bw’ubuzima kuri bose, kurandura ubukene bukabije...

Imiyoborere myiza n’Ubutabera: Kugendera ku ndangagaciro n’ubumwe by’abanyarwanda hagamijwe kwigira, guteza imbere ubufatanye mu banyarwanda, kongerera ingufu inzego z’umutekano, guteza imbere ububanyi n’amahanga bushingiye ku bukungu...



Abakuru n’abato baje kwirebera umukandida wabo

Abayobora andi mashyaka yashyigikiye umukandida wa FPR nabo baje kumwamamaza




Abahanzi bakomeye mu Rwanda nabo baje kumushyigikira


Abantu ni benshi cyane


Abaje kumwakira baracinya akadiho


Perezida Kagame ubwo yari ageze mu Ruhango aho yahereye yiyamamaza

TORA KAGAME, TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo