Paul Kagame atangiriye I Ngororero yiyamamaza ku munsi wa kane

3

Abanyamuryango ba FPR n’inshuti zayo bo mu karere ka Ngororero ubu nibo bagiye kwishimana n’umukandida wabo mu matora y’umukuru w’igihugu Paul Kagame .

Mu murenge wa Ngororero akarere ka Ngororero niho ibihumbi by’abanyamuryango bategerereje uyu mukandida wabo mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.

Nk’ibisanzwe kimwe n’ahandi yanyuze hose, abaturage ni benshi bamutegereje mu byino n’indirimbo zisingiza ibikorwa bye ndetse zinamusezeranya kuzongera kumutora agakomeza kuyobora u Rwanda.






Ibyishimo ni byinshi bategereje umukandida wa FPR nyakubahwa Paul Kagame


Ibyifuzo byabo bagiye babyandika



Abanyamuryango ba FPR n’inshuti zabo baracinya akadiho bategereje umukandida wabo


Nk’ibisanzwe abahanzi batandukanye nabo barahari



Arahageze asanganizwa ibyishimo

Yababwiye ko bagomba gutora neza kandi ko ibyiza kurushaho biri imbere

Barangije bacinya akadiho
Fotos Karangwa Gaspard

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo