Nyamagabe nibo batahiwe kwishimana n’umukandida wa FPR Paul Kagame(Amafoto)

1

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi b’akarere ka Nyamagabo bazindukiye kuri sitade ya Nyagisenyi mu murenge wa Gasaka kwishimana n’umukandida wabo Paul Kagame mu rugendo arimo rwo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda .

Kimwe no mu tundi turere twose yanyuzemo uyu mukandida usanzwe anayobora u Rwanda na hano Nyamagabe yasanze yiteguwe cyane ndetse yishimiwe ku rwego rukomeye.

Mu ndirimbo nziza bamuhimbiye abanyamuryango ba Nyamagabo bati:” ntawe uzaduhiga nta n’uwo duhanganye ntawe uzaduhiga gutora Paul Kagame wacu.”

Umukandida wa FPR akihagera abanyamurayngo bamwakiranye ibyishimo byinshi, Umusangiza w’amagambo mu izina ry’abaturage ba Nyamagabe ati "Rukarara barayivugaga tugakangarana kubera abaziranenge bicwaga bakayirohwamo ariko ubu Rukarara ni igisubizo kubera ubushishozi bwanyu nyakubakwa Chairman wa FPR."

Mukeshimana Chantal umwe mubiteje imbere babikesha FPR n’umukandida wayo yavuze ko uko yiteje imbere.Yashimye umuyobozi wa FPR wamuhaye inka muri Girinka ubu ikaba imaze korororoka izindi 5 byamufashije kujya mu buhinzi areza arihaza asagurira amasoko nyamara mbere yaratoraguraga amase mu muhanda ngo ahinge.

Yavuze ko umusaruro w’ibyo byose byatumye agura amasambu ya miliyoni 11 ndetse yiyubakira n’inzu y’ubucuruzi ya miliyoni 15. Mu byishimo byishimo byinshi ati Nyakubahwa Chairman niyo mwagiye mu mahanga kwa papa mba mbareba kubera televisiyo iri mu nzu iwange.”

Mureshyakwano Marie Rose uri kwamama umukandida wa FPR ati:”Aba bantu mwabahinduriye amateka bari barazonzwe n’inzara ariko inzara mwarayirukanye. Maze bose hamwe bati ninde waciye inzara mu karere ka Nyamagabe bati ni Paul Kagame.”

Yavuze ko bahawe uruganda rw’icyayi ati ninde watumye tugira ifaranga mu mifuka bati ni Paul Kagame. Bati twitwaga abatebo kubera ubukene ,agasuzuguro n’ipfunwe ubu ntitukitwa abatebo ahubwo twitwa aba tres bon, mwadukijije igisuzuguriro mukandida wacu. bose hamwe bati tuzagutora ijana ku ijana.





Bazindutse baje kwishimana na nyakubahwa Paul Kagame umukandida wabo


Mu ntero imwe bati tuzatora Paul Kagame


Minisitiri Kanimba na Makuza uyobora abasenateri bavuka muri aka karere nabo baje kwishimana na Nyakubahwa Paul Kagame

Alexis Musabirema?Makuruki.rw
Foto/ Karangwa Gaspard

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. i NYAMAGABE twiteguye kumuhundagazaho amajwi 100%,umukandida wacu Paul Kagame arasobanutse.RPF ,OYE!... OYEEEEEE!..............................., Oyeeeeeee!............................................................................................................

Tanga Igitekerezo