Nyabarongo yakijije papa inzara ya Ruzagayura, nzayisigasira ikize abuzukuru bacu- Habineza i Muhanga

Umukandida w’ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr Habineza Frank yabwiye abanya-Muhanga ko azabafasha gusigasira Nyabarongo no kuyibyaza umusaruro maze uko yakijijise umubyeyi we Ruzagayura izanakize abanya-Muhanga ubukene babashe kwihaza mu biribwa.

Ibi Habineza yabigarutseho mu gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange.

Akihagera yakiriwe na Gitifu w’umurenge wa Nyarusange Rwiyereka Loge amwifuriza ikaze ati: " Mwisanzure mukore ibiteganywa n’amategeko mwamamaze umukandida wanyu."

Yahasanze abaturage bamutegereje ndetse hagaragaye n’ubwitabire cyene ugereranyije n’ahandi hose yabanje.

Mu ngamba zihariye Habineza afitiye Akarere ka Muhanga by’umwihariko yavuze ko azabafasha guteza imbere ubuhinzi bukorerwa ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo.

Yavuze ko na se wamubyaye yatabarutse afite imyaka 90 kandi avuga ko mu gihe cy’Inzara izwi cyane mu mateka nka Ruzagayura yari ahari ariko ntiyagira icyo imutwara kuko yari atuye mu bice byegereye ikibaya cya Nyabarongo akabasha kubona ibyo kurya bigikomokamo.

Ati: "Papa yajyaga ambwira ko hano iwabo hari heza, hahoraga hatoshye, yambwiraga ko yari ariho no mu gihe cya Ruzagayura ariko iwabo nta muntu wigeze yicwa na Ruzagayura, ya Nzara kabuhariwe, kuko hari ahantu heza hafi ya Nyabarongo bashobora kwirwanaho bagahinga bakeza. No mu gihe gikomeye nta muntu wigeze yicwa n’inzara aha iwabo. Ubu navuga ko ari iwacu, ndishimye kuba naje hano iwacu muri Muhanga."

Habineza yavuze ko nubwo iwabo ari gakondo ya ba sekuruza, ngo anenga gahunda ya Leta yo gukodesha ubutaka gakondo no kubusorera kandi yaraburazwe n’abakurambere be, ibintu avuga ko bibangamiye abanyarwanda bose muri rusange akavuga ko we azabikuraho.

Ati: "Mukwa cyenda nidutsinda amatora, icya mbere tuzakora ni ugusubiza ubutaka bene bwo! Umuturage asubirane ubutaka bwe! niturangiza dukureho imisoro y’ubutaka maze gakondo yacu ibe gakondo yacu."

Avuga ko Leta izagumana ubutaka bwayo umuturage na we akagumana ubwe kandi agahingamo icyo ashaka Leta na yo igahinga icyo ishaka mu butaka bwayo kandi akavuga ko ibishanga byose bizegurirwa abaturage bakabihinga bakikiza ubukene.

Yijeje abo mu Karere ka Muhanga ko azabafasha kubyaza umusaruro ibishanga bizengurutse Nyabarongo kuko byakijijije abakurambere be inzara ya Ruzagayura kandi ngo abifitemo ubushobozi.

Ati: "Iyi Nyabarongo yacu turayikunda kuko ni mpuzamahanga,..hano iwacu i Muhanga tuzashyiraho ingamba zizadufasha gufata neza imisozi yacu n’ibibaya dutereho ibiti byiza bishobora kuvangwa n’imyaka, iyi Nyabarongo tuzayisigasira, nababwiye ko papa yatabarutse afite imyaka 90 kandi iyi Nyabarongo ni yo yamukijije Ruzagayura. Natwe tugomba kuyisigasira kugirango izakize abuzukuru bacu! "

Mu bindi yavuze harimo kugabanya ingendo abantu bakora bajya kuvoma ku buryo mu ngo eshanu hazaba hari ivomo.


Gitifu w’umurenge wa Nyarusange Rwiyereka yakira Habineza muri uyu murenge.

Habineza n’umufasha we bishimiye ubwitabire bw’i Muhanga

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo