Nemeye guterwa imijugujugu ntawo uzabageraho mukimfite: Paul Kagame

Umukandida wa FPR inkotanyi Paul Kagame yemereye abanyarwanda ko yemeye kubitangira kandi ko igihe bakiri kumwe nta mujugujugu uzabaterwa azayibakingira .

Ibi Paul Kagame yabivugiye mu karere ka Gasabo aho yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatatu.

Paul akagame yatangiye ashimira abantu bose bamushyigikiye aho yagiye kwiyamamaza hose ati :”Twagiye mu gihugu hose mu turere twose turi muri iki gikorwa turimo cya demokarasi ku gice cyijyanye no kwiyamamaza n’amatora . Nagira ngo rwose nshime kuri uyu munsi muri iki gikorwa cyo gusoza abantu bose bari hano , hari abantu turi hamwe hano twajyanye muri buri karere twari kumwe hose ndabashimira cyane.”

Paul Kagame yongeye gusubira mu byo yavuze mu Ruhango atangira kwiyamamaza abavuga u Rwanda uko bishakiye ko rutabitayeho.

Ati :”Navuze kubatuvuga badutega iminsi noneho ubu baravuga ngo kuko babonye ibyo kuduhagarika guhitamo kwacu bitagishobotse, ubu noneho baravuga ngo ariko buriya ngo Kagame nazaba atakiri umuyobozi buriya u Rwanda ruzagira amahoro. Ubu noneho baradutega ibihe bizaza ko tutazagira amahoro. Ubu nanjyee nabaza nti ariko mbere ya Kagame u Rwanda rwari rufite amahoro ? ibyo se ko babishimaga? Mbere bashimaga ibyariho none ubu baradutega ibya nyuma ya Kagame.”

Yavuze ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi kandi ko ibyo rwiga bidapfa ubusa yavuze ko aho abanyarwanda bavuye n’aho bageze bazi kwihitiramo uko bagomba kubaho. Paul Kagame yavuze ko iyo bamubwirije ibyo akora ahubwo ari bwo akora ibyo badashaka

Kagame ati:”Rimwe nigeze kubabwira ngo iyo hagize uwiha uburenganzira bwo guhitiramo u Rwanda icyo rugomba gukora cyangwa guhitamo kubwira Kagame ibyo agomba gukora ni bwo mpitamo gukora ibinyuranye n’ibyo bavuga.”

Yakomeje avuga ko demokarasi batoza u Rwanda nabo idahwitse ati:”Ngo ni bo bazi demokarasi ariko mu bihe bya vuba aha hari abagiye mu matora barangije baravuga ngo ibyavuyemo nibyo tutashaka ngo hari abantu bagiye muri mudasobwa zabo, ngo bagiye mu ikorana buhanga ryacu ngo baduhindurira ibintu ngo dufite umuyobozi tutashakaga. Ngo mudasobwa ni yo yabahitiyemo umuyobozi ntabwo ari bo iyi ni yo demokarasi rero bashingiraho bigisha abandi demokarasi uko imeze.”


Abantu banshi bari baje kwakira Paul Kagame I Gasabo

Yakomeje agira ati:”Ariko hari n’abavuga ngo Kigali umurwa w’u Rwanda n’ahandi mu gihugu ngo hari isuku ngo si demokarasi ngo ni igitugu…, Ibyo dukora twese twumvikanyeho ni bumwe twese twahisemo nibitugiraho ingaruka tuzahangana nabyo nk’uko twahanganye n’ibyo badukoreye.”

Yavuze ko iyo ibintu bimaze kumera nabi ari bwo bigendera bakabigutamo ariko ngo u Rwanda rurabizi bajye bamenya ko babibwira ababizi. Gusa yavuze ko ngo bafite uburenganzira bwo gukora ibyo bashaka niyo byaba gutukana.

Yavuze ko igihe akiri kumwe n’abanyarwanda azabitangira nta kibi kizabageraho ati :” Umuyobozi tugomba guhitamo n’uwo tuzahitamo n’ikindi gihe inshingano afite buriya inshingano y’abayobozi jyewe uko nyumva. Muzi imodoka igira contre shoker imodoka ikubita mu migina ikayikingira ntiyangirike. Umuyobozi niwe uterwa imijugujgu yabo ayobora, nemeye guterwa imijugujugu ntawo uzabageraho mu gihe tukiri kumwe iyo mijugujugu ntabwo izabageraho.”


Paul Kagame yabwiye abanya Gasabo ko nta muntu ufite ububasha bwo guhitiramo u Rwanda icyo rukwiye gukora

Yababwiye ko itariki 4 bagomba gutora icyo gikorwa, yababwiye ko bagomba gutora igipfunsi gisobanura ubumwe, ubudasa, amajyambere, abanyarwanda bafite ituze bakanarigirirana, imiyoborere myiza aho umuyobozi abazwa ibyo akora mu nshingano ze.

Perezida Kagame ashoje ijambo rye yifatanya n’imbaga y’abanyagasabo mu gucinya akadiho. Gasabo akaba ariko Karere ka nyuma umukandida wa FPR INKOTANYI ashorejemo ibikorwa byo kwiyamamaza nyuma yo kuzenguruka Intara zose n’Umujyi wa Kigali.

Paul Kagame asoje ijambo rye we n’umuryango we babyinana n’abanya Gasabo

Alexis Musabirema

Photos :Karangwa Gaspard

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo