Ndashaka ko uyu mujyi wa Ngoma uhindura isura bidatinze- KAGAME

Paul Kagame, umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika yavuze ko abanyarwanda nibamugirira icyizere bakamutora yiteguye guhindura isura y’umujyi wa Ngoma bidatinze.

Perezida Kagame umukandida wa FPR INKOTANYI avuga ko kuba Umujyi wa Ngoma umeze uko umeze ubu, nawe hari ibyo yumva yagombye kuba yarakoze bitakozwe. Aha ni ho yahereye avuga ko mu gihe azaba yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba Umukuru w’igihugu abayobozi bakuru bazagira amahirwe yo gukomezanya na we mu buyobozi ari cyo azaheraho ababaza.

Umukuru w’Igihugu akaba yashimye abanye-Ngoma kuba ari abakozi mu by’ubuhinzi n’ubworozi ariko abizeza ko bagomba no gutera imbere mu bikorwa remezo n’inyubako zigezweho.

Perezida Kagame yahaye umwanya Dr. Vincent Biruta kugira ngo ashimangire ubufatanye bwa RPF n’andi mashyaka, aho Dr. Vincent Biruta yavuze ko ubfatanye bafite atari ubwa none ariko Chairman Paul Kagame wa RPF ari we uburi ku isonga.

Mu bindi Umukandida Paul Kagame yabwiye abanye-Ngoma ko ahari Inkotanyi haba hari n’umugisha ati :”Ubundi muri aya mezi nta mvura igwa ariko guhera ejo aho twari turi n’uyu munsi hano Ingoma ndabona igicu, ahantu Ikotanyi zahuriye rero hakunze kuba amahirwe n’imvura ibi biri mubidasanzwe, ibi nabyo harya tuzagomba kubisobanura?.”

Ahereye ku rugero rwa Nyakarundi wakoze akiteza imbere mu buhinzi yavuze ko ari urugero rw’umwe ariko ko abenshi ariko bimeze kandi ko n’abandi bazakomeza kubafasha kugira ngo biteze imbere mu buhinzi n’ubworozi babifatanyije.

Umukandida Paul Kagame yavuze ko ahari politiki nziza n’ibindi biboneka, ati :”banya-Ngoma rero abantu iyo bakora, iyo bafite politiki nziza n’ibindi byose bifuza biraza. N’uyu mujyi wa Ngoma ndashaka ko uhindura isura bidatinze. Hari isura umujyi wa Ngoma ugifite isa n’iya cyera idakwiye. Kuba bikimeze gutya nanjye ndi mu bibaramo ko hari ibyo twari gukora tutakoze, turaza kubikora rero.”

Yababwiye ko nibamara kumuha icyizere nawe abayobozi azakigirira azatangiriraho ababaza icyo bakorera uyu mujyi.

Ati :”Aba bayobozi dukorana nimurangiza kuduha icyizere cyanyu itariki 4/8 uzaba yakomeje ndavuga no muri aba bayobozi ndumva nzatangiriraho mbibabaza uko twabigenza kugirango isura ihinduke ibe nziza Ngoma itere imbere usibye mu buhinzi n’ubworozi ariko noneho no mu bikorwa remezo, inyubako, amashanyarazi, amazi yiyongere agere kuri buri wese.”

Yabasabye gutora neza kuko FPR yabahaye umukandida ati :” FPR rero yabahaye umukandida muzatora uko mubibona, muzatore neza dukomeze iterambere. Abagabo n’abagore bose batere imbere bose bakorere hamwe igihugu tuzakigeza aho twifuza hose”

Perezida Kagame yavuye i Ngoma akomereza ibikorwa bye byo kwiyamaza byo kuri iki cyumweru mu Karere atuyemo ka Rwamagana.




Abanya Ngoma bamwakiranye ubwuzu


Yababwiye ko umujyi wa Ngoma ugomba gutera imbere mu buryo bwa vuba

Makuruki.rw turakomeza kuhababera hose.

Musabirema Alexis/Makuruki.rw
Photos/ Karangwa Gaspard

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo