Kwamamaza

AMATORA 2017

Mpayimana yatanze kandidatire ye, avuga ingorane yahuye nazo ngo abone abamusinyira

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Mpayimana yatanze kandidatire ye, avuga ingorane yahuye nazo ngo abone abamusinyira

Mpayimana Phillipe ushaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu yajyanye ibyangombwa kuri Komisiyo y’amatora , anenga abanyarwanda bamunanije ubwo yabasabaga ngo bamusinyire.

Mpayimana yaje kuri Kimisiyo y’amatora kuri uyu wa Kane ahagana saa yine n’iminota mike z’igitondo.Yaje mu modoka nto yo mu bwoko bwa Carina aherekejwe n’abantu bake.

Akihagera yakiriwe na Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komsiyo y’amatora, bakomereza mu cyumba yakiriwemo atanga bimwe mu byangombwa asabwa.

Icyakora Mpayimana yaje afite ibyangombwa bike ku bisabwa, kuko nta cyangombwa kigaragaraza ko nta bundi bwenegihugu yaje afite, icyemezo kigaragaraza ko ababyeyi be ari abanyarwanda b’umwimerere n’icyemezo cye cy’amavuko.

Uyu mugabo wavuye mu Bufaransa umwaka ushize, yatangarije Komisiyo y’amatora ko ibyangombwa abura azabizana bitarenze uyu wa gatanu.

Mpayimana wabaye umunyamakuru akanakora mu ruganda rukora indyoshyandyo mu Bufaransa, yabwiye abanyamakuru ko yagowe cyane n’abanyarwanda kugirango bamusinyire.
Ubusanzwe umuntu ushaka kuba umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’igihugu, asabwa imikono 600 y’abanyarwanda mu turerer twose tw’igihugu bemeza ko abikwiriye.

Mpayimana yavuze ko abanyarwanda hari abafite umuco wo gusabiriza no kugorana.Yavuze ko hari abo yasabaga ko bamusinyira, bakamwaka amafaranga.

Ntiyeruye ngo avuge niba ayo mafaranga yarayabahaye ariko yatangaje ko ubwo yasinyishaga aribwo yabonye neza ko abanyarwanda bafite ubukene, ngo hari n’abo yahuraga nabo bambaye ‘incabari’ akumva abagirye impuhwe.

Yavuze ko impamvu ashaka kwiyamamaza ari ukugirango ace ubwo bukene.

Mpayimana yirinze gutangaza amafaraanga azifashisha mu kwiyamamaza naramuka yemerewe na Komisiyo y’amatora, gusa yavuze ko ayo afite ahagije mu kumufasha kwiyamamaza.


Imodoka Mpayimana yajemo

Mpayimana yakirwa kuri Komiyo y’amatora

Inkuru irambuye mu kanya..

IBITEKEREZO

  • anana Yanditse:

    Naze ace ubucyene ari umusaza arikugenda abuca kd turamushyigikiye.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza