Kwamamaza

AMATORA 2017

Mayor wa Rubavu n’umuyobozi wa Busanze barafunze kubera kubangamira abakandida bari kwiyamamaza

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Mayor wa Rubavu n’umuyobozi wa Busanze barafunze kubera kubangamira abakandida bari kwiyamamaza

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie n’umuyobozi w’Umurenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru bose bamaze gutabwa muri yombi na polisi y’igihugu bakaba bakurikiranyweho kubangamira abakandida bari kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege wemeje aya makuru yavuze ko iperereza ry’ibanze ribahamya ko babangamiye abakandida bari kuzenguruka igihugu biyamamaza.
Badege yavuze ko iperereza rigiye gukomeza ngo barebe neza uruhare aba bayobozi baba baragize mu kubangamira abakandida.Yavuze ko uburenganzira bw’abakandida bose bungana bityo ko uziha kubuhungabanya wese agomba kubibazwa n’amategeko.

Aba bayobozi bombi bakekwaho kubangamira umukandida Mpayimana Philippe urigushaka kuba Perezida aho ahanganye na Paul Kagame usanzwe ayobora na Habineza Frank.

Ibikorwa by’abayobozi babangamira abakandida biyamamaza byanumvinaye mu karere ka Nyagatare ndetse na Kirehe naho abayobozi babo babangamiye umukandida Frank Habineza.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yari aherutse kwihaniza abayobozi b’intara, uturere n’umujyi wa Kigali ko batazabangamira abakandida biyamamaza bakabareka bakiyamamaza abaturage bakazihitiramo uwo bashaka.

IBITEKEREZO

  • CHRISTIAN Yanditse:

    Ko amazina ya Mayor yanditse nabi koko kdi biri gusomwa nisi yose gusa amakuru yanyu ni meza

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza