Kuba andi mashyaka yarashyigikiye umukandida wa FPR byerekana ubumwe-Francois Ngarambe

Ngarambe Francois, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi

Francois Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi yatangaje ko bishimiye kubona amashyaka menshi ashyigikira umukandida w’iryo shyaka ku mwanya w’umukuru w’igihugu kandi ko bigaragaraza ubumwe buri mu gihugu.

Muri Kamena uyu mwaka amashyaka afatwa nk’akurikira FPR Inkotanyi mu gukomera yatangaje ku mugaragaro ko mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, azashyigikira Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi.

Ayo mashyaka arimo PSD, PL, PDC, PDI yagaragaje ko ashyigikiye Paul Kagame kubera ibyiza yagejeje ku banyarwanda muri manda ebyiri amaze ku butegetsi ndetse no kuba abanyarwanda ubwabo aribo bamwisabiye kongera kubayobora hakanavugururwa Itegeko Nshinga ryamukurimiraga kongera kwiyamamaza.

Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru ku myiteguro yo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe yavuze ko bishimiye kubona amashyaka atandukanye ashyigikira umukandida wabo.

Yavuze ko gushyigikirwa ari ikimenyetso cy’ibyagezweho ndetse n’ubumwe buri hagati y’imitwe ya politiki mu Rwanda.

Yagize ati “Twarabyishimiye kuba amashyaka atandukanye yarashyigikiye umukandida wacu, biriya byerekana ko turi umwe.”

Aya mashyaka ngo afite uburenganzira bwo kuzajya mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR yam baye imyambaro iranga amashyaka yabo.

Ngarambe kandi yabajijwe ku cyizere bafitiye umukandida w’ishyaka FPR Inkotanyi dore ko hari abandi bakandida babiri bahanganye kandi nabo bavuga ko icyo bashaka ari intsinzi.

Yavuze ko ibyo bakoze ndetse n’imigabo n’imigambi bafite byivugira ku buryo badatewe ubwoba n’abandi bakandida.

Yagize ati “Twizeye intsinzi kuko imigambi dufite irasobanutse.Ntabwo twe tuvuga ngo umukandida uyu n’uyu aduteye ubwoba, si ko tubipima.Umukandida dufite arivugira kandi abatora nibo bazahitamo.”

Ngarambe yavuze ko mu migabo n’imigambi mu myaka irindwi iri imbere biteguye gukomeza gusigasira ibyagezweho haba mu bukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera.

Ibikorwa byo kwamamaza abakandida bemejwe na Komisiyo y’amatora kuzahatana mu matora ya Perezida bizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017.

Umukandida w’ishyaka FPR Inkotanyi azatangirira urugendo rwe mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo