Kwamamaza

AMATORA 2017

Kicukiro: Abatuye Rwimbogo bavuze impamvu bazatora Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Kicukiro: Abatuye Rwimbogo bavuze impamvu bazatora Perezida Kagame

Igikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR –Inkotanyi mu Kagari ka Rwimbogo mu murenge wa Nyarugunga, akarere ka Kicukiro cyabereye mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya KIM kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017.

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo muri ako gace baranzwe no gucinya akadiho bagaragaza ko bishimira umukandida wabo Paul Kagame.

Imvugo zo kwamamaza umukandida zari ziganjemo amagambo agira ati: Tora Paul Kagame twubake u Rwanda twifuza, duhamye ubumwe, demokarasi n’amajyambere, umugore asigasire agaciro yasubijwe, urubyiruko ruhorane amahirwe n’ibindi.

Ushinzwe igikorwa cyo kwamamaza umukandida mu kagari ka Rwimbogo Musoni Narcisse, mu butumwa bwe yavuze ko iby’ingenzi byagezweho mu bukungu mu Kagari ka Rwimbogo hashingiwe ku nkingi ya kane, yavuze ko hubatswe umuhanda uva ku mudugudu wa Kabaya ahazwi ku cya Mutzig ukagera ku mudugudu wa Kanogo.

Ikibuga cy’indege Kigali International Airport, cyaravuguruwe hakozwe umuhanda ufite uburebeure bwa 1.20km ndetse uriho amatara.

Hubatwse umuhanda uva ku rya 12 ukagera mu mudugudu wa Rwinyana wa metro , hubatswe ibiraro by’imihanda ya Kanogo, Rwiza, Marembo na Rwinyana.
Ku bijyanye n’amazi n’amashanyarazi, Musoni yavuze ko 99% by’ingo ziri mu kagali zifite amazi n’amashanyarazi.

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ngo ubuyobozi buzakangurira abaturage gukoresha gaz ku buryo bizava kuri 30% bikagera kuri 90%.


Ushinzwe igikorwa cyo kwamamaza umukandida mu kagari ka Rwimbogo Musoni Narcisse

Christopher Karenzi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza