Kagame arahari , ari FPR turayifite namwe murahari... ikibura ni iki?: Paul Kagame

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yabwiye abaturage ba Burera ko ibisabwa byose ngo ubufatanye bwo kubaka igihugu buboneke bihari ndetse ko nawe ubwe ahari ibi yabivugiye mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yakomereje muri aka Karere ka Burera.

Saa tanu n’igice(11h30 AM) nibwo umukandida wa FPR Inkotanyi yari asesekaye kuri site yagombaga guhuriraho n’abayoboye ba FPR n’inshuti zabo bari baje kumwakira ari benshi. Mu ijambo rye Paul Kagame Yababwiye ko yishimiye kuza ngo baganire uko bazarangiza igikorwa cy’amatora

Ati :”Turishimye kuza kubasura tukaganira hamwe namwe ngo twuzuze n’ikindi gikorwa turimo muri iyi minsi igikorwa cy’amatora. Gutora icyo bivuze nyine ni uguhitamo, guhitamo ibyiza, poltiki nziza, kubaka amashuri. Kubaka amavuriro , kubaka imihanda, guhinga tukeza. Gucuruza. Ni ikoranabuhanga ni amajyambere muri rusange.”

Yababwiye ko barwaniye Burera bakayitsindira bari no kurugamba rwo kuyubaka kandi ngo bizashoboka kubera ubufatanye.

Ati :”Aha muri Burera n’utu duce tundi twose muhana imbibi nk’uko Gatabazi yabivuze twarahabaye twaraharwaniye twarahatsindiye ubu turimo kuhubaka turashaka gutera imbere byose birashoboka byarashobotse bizashoboka kubera mwebwe, kubera ubufatanye twese dufatanyije. Ubufatanye gukora politike nziza nta mpamvu Burera n’u Rwanda tutazatera imbere abafatanyije abagendera hamwe bagera kure turashaka kugera kure mu majyambere rero.”

Yababwiye ko iyo buri wese agize uruhare rwe hakabaho ubufatanye birihuta, yavuze ko ubufatanye atari ubw’abanya Burere gusa cyangwa FPR ahubwo ngo ubufatanye bw’igihugu cyose.

Yababwiye ko nta na kimwe kibura kugira ngo ubwo bufatanye buboneke ati :”Muri ibyo byose icyo tudafite ni iki? Ari mwe murahari ari Kagame arahari ari FPR turayifite ari andi mashyaka, turayafite ubwo se hagize ikitunanira si twe twaba twinaniwe gusa ntabwo rero tuzinanirwa. Ubwo tubafite rero nda ndamabara (nta ntambara)yadutera ubwoba.”

Yababwiye ko igisigaye ari uguteza imbere umurimo abikorera bagakora nta kibakoma imbere hanyuma Leta nayo ikabafasha. Yavuze ko n’urubyiruko rugomba gutera imbere rwiga amashuri kuko yubatswe kandi hari n’andi acyubakwa.

Yababwiye ko imihanda itumukamo imikunguku iza kuba amateka ko guhera itariki 4/8 bazaba bafite imyaka 7 imbere yo gukora kandi byinshi bijyendanye n’ayo majyambere.

Paul Kagame yasezeranyije abanya Burera ko nibamutora agatsinda ko azagaruka bakishimana kandi ko bafitanye igihango kuko bakorana ijana ku ijana ati:” ubwo rero icyo gihango nta kugitatira nta no kuzagitatira.”


Abanya Burera benshi bari baje kwakira umukandida Paul Kagame


Ni uku bamwakiriye


Rucagu Boniface nawe uvuka muri aka karere yari yishimye


Aha nyakubahwa Paul Kagame yasuhuzaga abaturage


Yababwiye ko akarere ka Burera bakarwaniyemo bakanagatsindira bazanagateza imbere

Musabirema Alexis? Burera

Photos Karangwa Gaspard

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo