Ingabo nkamwe mbafite nta ntambara yantera ubwoba - Paul Kagame i Rubavu

Nyakubahwa Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi asoreje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu munsi mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mudende ababwira ko ubwishi yabasanganye bumuha icyizere ko ntacyabananira.

Paul Kagame yashimiye abanya Rubavu ko baje ari benshi kumwakira ,yavuze ko guhera Musanze no gukomeza Nyabihu kugeza Rubavu yahabonye abanyamuryango benshi ba FPR, yababwiye ko ingabo zingana nk’abo zifite umutima nk’uwabo nta ntamabara yabanira.

Ibi Umukandida Paul Kagame yabivuze asa nk’uwikiriza intero y’abanyarubavu bamusanganije indirimbo izwi muri kariya gace k’ubugoyi igira iti "Nda ndambara yantera ubwoba", aho umukuru w’igihugu mu ijambo rye yabigarutsehp abasubiza.

Ati:” kuva Musanze ,Nyabihu na hano Rubavu nahabonye abantu benshi, nk’uko Uwacu yaramaze kubivuga ingabo nzingana namwe zifite umutima nk’uwanyu ni iyihe ntambara yabananira, nange mbafite nta ntambara yantera ubwoba.Intambara yo kubaka igihugu no kugirinda ntabwo yatunanira”

Yababwiye ko nk’uko babitangiye bubaka umutekano bashaka amajyambere tariki ya 4/8 ari umunsi wo kubikomeza. Ati :”Nagirango twumve ko itariki 4/y’ukwa 8 ari ugukomeza urwo rugendo ni mwebwe nange ubwo turi kumwe turashaka kubaka igihugu rero dukoresheje ,ubwenge bwavu dukoresheje, imbaraga zacu dukoresheje ubumwe bwacu.”

Yababwiye ko gushyira hamwe no kugira ubushake ari cyo cyabafasha kubigeraho byose ntihagira ikibananira.

Paul Kagame kandi yababwiye ko ku itariki y’amatora ari ugutora FPR bagatora umukandida wayo. Kagame yabahamirije ko gutora gutya ari ugutora amajyambere , umutekano n’ibindi. Yababwiye ko bazakomeza kugezwaho ibikorwa by’iterambere nk’amazi, umuriro, imihanda byose bizabafasha mu bikorwa by’iterambere bakora.

Yongeyeho ati:”Turishima kuba dufite abaturage b’igihugu cyacu nkamwe tukagira abayobozi beza tukagira na politike nziza politike ya FPR yo kubaka igihugu buri munyarwanda akaba nk’undi tukaba “NDI UMUNYARWANDA”

Paul Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR I Rubavu ko ubwinshibwabo bwatuma nta kintu kibananira

Umukandida wa FPR yavuze ko ingufu zayo zitari zonyine kuko banashyigikiwe n’amashyaka 8 yemeye kwifatanya nabo avuga ko bishimangira ko nta ntambara yabatera ubwoba.



Abanyamuryango ba FPR bari baje kwakira umukandida wabo

Umukandida Paul Kagame akazakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa kane mu Karere ka Karongi Rutsiro

Alexis MUSABIREMA

Amafoto Karangwa Gaspard

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo