Nyabugogo ibamo abaturuka hirya no hino kuko dushaka ko u Rwanda rukura-P Kagame

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarije i Nyabugogo imbere y’ibihumbi byinshi by’abantu bahazindukiye bamutegereje

Aha Nyakubahwa Paul Kagame yabwiye abantu benshi bari baje kumutega amatwi ko kumutora ku itariki ya kane ari ugutora ko u Rwanda rukomeza kugira iterambere.

Ati :”iki gikorwa tugiyemo cya tariki 4/8 ni uguhitamo gukomeza kubaka igihugu cyacu ni ugukomeza amajyambere ni ugukomeza abacuruza, amasoko atere imbere ,umutekano, igihugu gikomere gitere imbere nk’uko abanyarwanda tubyifuza.”

Yavuze ko FPR Inkotanyi yabahaye umukandida ndetse n’andi mashyaka ashaka ko u Rwanda rukomeza gushyira hamwe akamushyigikira. Ati :”FPR INkotanyi rero yabahaye umukandida hanyuma n’andi mashyaka ya politiki nayo kuko ashyira mugaciro yemera kumushyigikira ngo dukomeze ubumwe bw’igihugu hanyuma gitere imbere.”

Yakomeje agira ati :”Nibyo rero byatumye nca hano kugirango mbaramutse mabasabe ko mukomeza ibintu byiza, nahoraga mbanyuraho hano ngiye kubonana n’abandi bo mu tundi turere ndavuga ngo uyu munsi ndahera hano kandi nzagaruka.”

Yavuze ko Nyabugongo igomba gutera imbere kuko ari amarembo y’u Rwanda kuko ari isangano ry’abanyamahanga.

Ati :”Aha turi rero Nyabugogo ibihakorerwa abahari mwese ubungubu nyabugogo ni ikimenyetrso ni nka est Africa community ahangaha muri ibi bice byose hari abaturuka uganda, Kenya ,Tanzaniya , BurundI hirya no hino hose .Ibi rero ni ikimenysto cy’uko mushaka ko u Rwanda rukura rugatera imbere ariko noneho dufatanya n’abaturanyi n’amahanga kugirango u Rwanda rushobora gukuza amasoko.”

Yongeyeho ati :”Hano no muri 2003 narahaje 2010 nabwo naje hano mu gikorwa nk’iki n’ubu ndagarutse ariko noneho nzongera ngaruke nje kubashimira. Mu myaka 7 nibigenda neza nk’uko bikwiriye kugenda neza ndashaka ko mukomeza guteza imbere hano hagahindura isura hakaba hashya no hakurya hariya tuzagashyira amatasi tuhubake ibintu byiza bariya bantu bashobora gutura neza amasuzu meza abaturage bashobora kugira bagaturamo.”
Ati abaturage bazabona imirimo:”Ibyo byose ni ibikorwa bizahajya ariko bizanatanga imirimo mwisanzure mwikorere akazi kanyu neza mukomeze mugire umutekano .”

Nyakubahwa Paul Kagame arakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera ndetse na Kicukiro kuri uyu wa kabiri tariki ya 19/7/2017




Abantu bari benshi cyane



Akiza ni uko bayri bimeze akibona imbaga y’abantu yaje kumwakira



Yababwiye ko urukundo bamwereka iyo ahaciye yigendera aricyo cyatumye aha hera kuri uyu wa gatatu


Imihanda yari yuzuye abantu

Alexis Musabirema/Makuruki.rw

Photos/ Karangwa Gaspard

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo