Icyo benshi babonaga nk’intege nke, ni cyo Paul Kagame abona nk’imbaraga zafashije FPR

Mu minsi 19 Umukandida wa FPR-INKOTANYI amaze azenguruka mu gihugu mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda, Perezida Kagame yagiye ashimira uruhare rw’abaturage ndetse n’umuryango FPR-Inkotanyi, aho ahamya ko uyu mutwe wa Politiki watangiye ari muto, ubu ukaba warakuze ndetse ugakuza u Rwanda. Kagame avuga ko hari n’izindi mbaraga zaturutse mu yandi mashyaka zatumye uru rugamba rwo kubaka u Rwanda rwihuta kandi rushoboka.

Izo mbaraga Perezida Kagame avuga ni zo benshi babonaga nk’intege nke z’amashyaka , ugutinya cyangwa kwanga kwigerezaho kw’andi mashyaka arambye yagombye kuba akwiye guhangana na FPR mu matora y’ukwiye kuyobora u Rwanda.

Izo mbaraga abandi babona nk’intege nke ni ubufatanye bw’imitwe ya Politiki yahisemo gushyigikira umukandida Paul Kagame wa FPR -INKOTANYI.

Bijya gutangira..

Muri za Kongere zateranye ku matariki ya 03, 04 Kamena 2017, amashyaka ya PL na PSD afatatwa nk’ibigugu mu Rwanda, yari yitezweho guhangana na FPR nkuko byagenze muri 2010, yatangaje ku ikubiro ko atazigera atanga umukandida ahubwo azashyigikira umukandida wa FPR ari we Paul Kageme, hari mu gihe kandi inama nkuru y’Ishyaka FPR itari yakemeje Paul Kagame nk’umukandida uzarihagararira nk’umukandida.

Ibi byabaye nk’ibitunguranye benshi bari bategereje kumva abazahagararira aya mashyaka mu matora, bamawe babitekereza nk’intege nke z’aya mashyaka cyangwa se gutinya kongera kuzakubitirwa ahareba inzega nkuko byayagendekeye mu matora ya 2010, kuko n’ubundi uwo bari kuzaba bahanganye ari uwabatsinze muri 2010.

Ubwo PSD yatsindwaga amatora ku majwi 5,5% yari ihagarariwe na Ntawukuriryayo Jean Damascene, naho PL yari yatanze Prosper Higiro yo itabashije no kubona amajwi 3%.

Ishyaka ryari risigaye ni PPC ya Dr. Mukabaramba Alvera, ryo byari ukuba ari ubugira gatatu rihatanira uyu mwanya wo kuyobora u Rwanda. Ubuheruka mu matora y’umukuru w’igihuhu ya 2010,, iri shyaka ryatahukanye amajwi 0,4%,ni ryo ryari risigaye mu yari yitezwe kuba yatanga umukandida, byaje kwemezwa muri Kongere y’iri Shyaka tariki 18 Kamena 2017 ko nabo nta mukandida bazatanga, bashyigikira Paul Kagame wabatsindiye ku majwi 93.08 % muri 2010.

Ibi byabaye umunsi umwe nyuma ya Kongere ya FPR – INKOTANYI yari yaraye iteranye itora Paul Kagame nk’umukandida uzayihagarira muri aya matora.

Hari hasigaye iki?

Ku rwego rw’amashyaka nta cyari gisigaye, uretse gutekereza abazagaragaza ubushake bwo kuyobora u Rwanda mu bakandida bigenga bagombaga kuzahatana na FPR- Inkotanyi ishyaka rimaze imyaka ikabakaba 30, ndetse na Democratic Green Party (imaze imyaka 4) ya Dr. Frank Habineza wemejwe n’iri shyaka muri Weururwe 2017.

Ni mu gihe Imberakuri za Mukabunani zo zahisemo kutazagira uwo zishyigikira ndetse ntizitange n’umukandida muri aya matora.

Ubwo PSD, PL, PPC yaje yiyongera ku yandi mashyaka afatwa nk’adakura kuko asanzwe yibera mu bitugu bya FPR kuva inkundura y’amatora yatangira muri 2003. Ayo ni PDI, PDC, UDEPR, PSP n’Ishyaka ry’abakozi PSR.

Ibyo benshi bibazaga, n’uko umukandida Paul Kagame na FPR babibona

Bamwe batekerezaga ko gushyigikira umukandida wa FPR kwa PSD na PL kuzamera nk’ukwandi mashyaka asanzwe yigenderera muri uyu munyenga wa FPR isanzwe yihagije mu mbaraga. Ariko ibi sibyo byagaragaye mu kwiyamamaza kw’umukandida wa FPR kwashojwe kuri uyu wa 02 Kanama, nubwo benshi bibazaga uburyo bazagaragaza uruhare rwabo mu gushyikira uyu mukandida niba bitazaba urwiyerurutso rw’aya mashyaka.

Amashyaka ya PSD na PL yazanye impunduka n’imbaraga mu bice byose byiyamamarijwemo n’umukandida wabo bashyigikiye, bigaragara ko bashoyemo amafaranga atari make mu kwamamaza umukandida, dore ko hose mu Turere 30 ku masite wahabonaga ibirango n’ibyapa binini, amabendera menshi, n’amatangazo yamamaza mu bitangazamakuru byinshi.

Ikindi aya mashyaka yagaragaje ko ari amashyaka afite abayoboke benshi hose mu gihugu, bishimangira ko agwa FPR mu ntege, kuko abayoboke bayo bagaragaye ku masite yose kandi ari benshi mu myambaro yabo, ndetse n’abayobozi bazengurutse hose mu gihugu ndetse bagahabwa umwanya wo kwamamaza umukandida Paul Kagame, kimwe n’abandi mashyaka mato nubwo yo wasangaga ari abayobozi bayo gusa.

Abayoboke ba PL bongeye kwerekana ko bahari kandi hose

PSD yaragaragaye hose n’ibirango n’abayoboke bayo

Kuri Dr. Vincent Biruta Perezida wa PSD mu kiganiro yagiranye na Makuruki.rw mu ntangiriro za Kamena 2017 yari yemeje ko mu gihe bahisemo gushyigikira umukandida wa FPR bazakoresha imbaraga nk’izo bari kuzakoresha iyo baba baratanze n’umukandida wabo ku giti cyabo.

Perezida Paul Kagame kuva atangira kwiyamamaza mu Karere ka Ruhango tariki ya 14 Nyanga 2017 kugeza mu karere ka Gasabo yasoreje ku ya 02 Kanama 2017, nta Karere na hamwe atumvikanye mu buryo bukomeye ashima ubufatanye bw’imitwe ya Politiki umunani yiyunze kuri RPF INKOTANYI.

Kuri Perezida Kagame avuga ko ubu bufatanye n’aya mashyaka atari ubwa none ahubwo ko ari bwo bwubatse u Rwanda muri iyi myaka 23, kandi u Rwanda rwakuze ndetse rwacutse, igisigaye kuri ubu ari ubumwe mu kubaka igihugu. Perezida Kagame ubu bumwe abufata nk’ubudasa bwa Demokarasi y’abanyarwanda ndetse n’imbaraga zafashije Umuryango FPR Inkotanyi kugeza u Rwanda aho rugeze ubu.

Mu Karere ka Ngoma Perezida Kagame mu ijambo rye hagati yahamagaye Umuyobozi wa PSD Dr. Vincent Biruta kugira ngo ashimangire ubu bufatanye. Aha uyu muyobozi yavuze ko ntawe ukwiye kwibaza ku mibanire n’ubufatanye bwa PSD na FPR kuko atari ibya none, bwanatangiye FPR itabohora igihugu.

Mu karere ka Bugesera Mukababarisa Donatille yavuze ko mu myaka bamaze bayobowe na Paul Kagame ntacyo bamuburanye cyari gutuma bahitamo gushyigikira undi utari we. Ibi yabisubiyemo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo aho Mukabarisa Donatille usanzwe anayobora Umutwe w’abadepite yavuze ko ubufatanye bw’Ishyaka PL na FPR bumaze imyaka 26 buzikuba inshuro nyinshi muri iyi myaka iza.

Kuri Dr. Mukabaramba Alvera uyobora PPC nawe hamwe mu hantu yahawe umwanya ni mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo aho nawe yunze mu rya bagenzi be ashima ubufatanye Umuryango FPR kimwe n’andi mashyaka asanzwe yiyamamariza hamwe yagiye agaragaza ko hari byinshi basanga bahuje n’Umuryango FPR Inkotanyi, ari yo mpamvu bahitamo kwishyira hamwe.

Kuri Dr. Vincent Biruta ukuriye Ishyaka rifatwa nk’irya kabiri rikomeye inyuma ya FPR Inkotanyi, asanga abibwira ko kuba PSD yarashyigikiye Umukandida wa FPR INKOTANYI ari intege nke cyangwa ko bitari bikwiye, Ubwo yamamazaga Umukandida Paul Kagame mu Karere ka Rulindo ku ya 27 Nyakanga 2017, Dr Biruta yagize ati “…abatabizi baravuze ngo si ko byari kugenda kuko batazi ko umubano wa PSD na FPR umaze imyaka 25, abo si abayoboke bacu si bo tuvugira. Twebwe dukora igikwiye mu gihe gikwiye tukabikorana n’abo tuvuga rumwe. Abo tuvuga rumwe ni abanyarwanda bose, abo tuvuga rumwe ni RPFInkotanyi, abo tuvuga rumwe ni andi mashyaka dufatanyije kwamamaza umukandida wacu Paul Kagame.”

Akoresheje imvugo itsindagiye mu mbwirwaruhame zisaga 30 za Perezida Kagame yavugiye mu Turere twose yiyamamajemo, yerekana ko ubu bufatanye bw’imitwe ya Politiki na FPR, umwanya n’agaciro aya mashyaka yahawe ahaberega ibikorwa byo kwiyamamaza, bigaragaza ko Umuryango FPR INKOTANYI wanyuzwe kandi wabuhaye agaciro gakomeye, bitandukanye n’ibyo benshi babonaga nk’intege nke.

Ubwo Umuyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Ngarambe Francois yabazwaga mu kiganiro n’abanyamakuru mbere gato y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira, niba atabona ko ugushyigikira umukandida wabo kw’aya mashyaka, atari intege nke zayo, yasubije ko kuri bo nka FPR atari ko babibona kuko basanzwe bafatanya no mu bindi bikorwa byo kubaka igihugu, gusa yongeraho ko atari inshingano zabo nka RPF gupima imbaraga z’andi mashyaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo