Kwamamaza

AMATORA 2017

Ibyatuma ijwi ryawe riba imfabusa n’imiziro yatuma udatora

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Ibyatuma ijwi ryawe riba imfabusa n’imiziro yatuma udatora

Nubwo wamaze kuzuza ibyangombwa byose bikwemerera gutora umukuru w’igihugu, urasabwa kwitwararika mu gihe ukora amahitamo ukabikora wirinda ibyaribyo byose batuma ijwi ryawe riba imfabusa.

Abanyarwanda kuri uyu wa 03 na 04 Kanama bari mu gikorwa cyo gutora uzayobora u Rwanda muri batatu biyamamaje aribo Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa DGPR n’umukandida wigenga Phillipe Mpayimana.

Komisiyo y’Amatora iributsa abanyarwanda kwirinda amakosa mu gutora kuko bituma amajwi yabo abarirwa mu mfabusa.

Bimwe mu byatuma ijwi ryawe riba imfabusa harimo Gushyira urupapuro mu gasanduku k’itora ariko utatoye(utahisemo umwe mu biyamamaje), kwandika ibindi bintu bitajyanye n’icyo urupapuro rw’itora rwagenewe, gutora umukandida urenze umwe, gutora hagati y’abakandida babiri (kutagaragaza neza umukandida watoye), gukoresha ibimenyetso binyuranye n’ibyateganyijwe gukoreshwa mu matora (igikumwe cyangwa kuvivura), gushyira amazina yawe ku rupapuro rw’itora.

Komisiyo y’amatora kandi ibuza abantu bose kwifotorera mu cyumba cy’itora. Gusa umuntu ashobora kwinjirana icyuma gifotora ariko ntiyemerewe kwifotorera mu cyumba cy’itora. Ikindi kitewe ni ukwinjirana imbunda mu cyumba cy’itora.

Imiziro yatuma utemererwa gutora

Hari abantu batemerewe gutora bitewe nuko bafite imiziro itabibemerera, abo ni abantu bose bari munsi y’imyaka 18, abatari ku rutorwe rw’abemerewe gutora, impunzi, abari mu Rwanda ariko atari abanyarwanda, abantu bari muri gereza (bafunzwe), abahamijwe ibyaha runaka bagakatirwa n’urukiko kimwe n’abahamijwe ibyaha bya jenoside batararangiza ibihano.

Kuri ubu ibikoresho byifashishwa mu matora byamaze kugezwa kuma site y’itora atandukanye ndetse mu mahanga ho amatora ararimbanyije.


Urupapuro rw’itora rya Perezida wa Repubulika rya 2017.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza