Kwamamaza

AMATORA 2017

Umunsi w’amatora nugera umurimo uroroshye: P Kagame

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Umunsi w’amatora nugera umurimo uroroshye: P Kagame

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yiyamamaza mu karere ka Muhanga yabwiye imbaga yari imuteze amatwi ko ikiraje ishinga abanyarwanda ari ugukora cyane igihugu kigatera imbere kuko umurimo w’amatora wo woroshye.

Paul Kagame usanzwe ari Perezida w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 ubwo yiyamamazaga mu karere ka Muhanga yababwiye ko iby’amatora atari umurimo ukomeye ahubwo ngo igikomeye ni ugukora cyane igihugu kigatera imbere.

Ati :”Banyamuhanga murashimishije cyane , maze rero ingufu zingana gutya ziri hamwe nta kizinanira, iby’amatora byo nibigera umunsi nugera uwo ni umurimo woroshye. Undi murimo cyangwa indi mirimo idutegereje itoroshye ariko musanzwe mukora tukayiteramo intambwe ni ukubaka igihugu cy’u Rwanda kiva mu mateka mabi kijya mu bihe biri imbere bibereye buri munyarwanda wese.”

Yavuze ko abanyarwanda bagomba kuba umwe bakubaka igihugu mu mpande zose haba mu mashuri, ubuzima, ibikorwa remezo n’irindi terambere buri munyarwanda wese agashobora kwigaburira akihaza.

Yavuze ko abanyarwanda bose bashaka iterambere kandi bagomba kuribona ku ngufu l.

Ati :”Buri munyarwanda wese arashaka amajyambere byanze bikunze, turayashaka ku ngufu, buri munyarwanda wese arashaka umutekano, buri wese ahe mugenzi we umutekano n’undi nawe amuhe umutekano. Abanyarwanda dushobore kubana neza n’abaturanyi duhahirane.”

Yavuze ko iterambere ariryo rikwiye kubatwarira umwanya ati :”Ibyo nibyo bikwiye kudutwarira umwanya munini. Birakomeye ariko ibyo tumaze kugeraho ni ibitwereka ko nta kidashoboka. Banyamuhanga rero inama ni ya yindi biratinze ngirango! Hanyuma ngo tube dufite indi myaka 7 yo gukora tukareba ku bindi byinshi biri imbere bidutegereje.”

Yakomeje agira ati :”Twubake andi mashuri twubake andi mavuriro , twubake indi mihanda abanyarwanda benshi babone amashanyarazi. Twubake kugirango abanyarwanda benshi bashobore kwikorera, bashore imari bunguke. Abana bacu ababyeyi bacu, abasaza bacu bose, abagore, abagabo abantu bose biyumvemo amajyambere u Rwanda rushaka.”

Yabashimiye uko basanzwe bakora abasaba kongera imbaraga gusa ati :”Ikindi se nabasaba ni iki ? gukora murakora musanzwe mukora, umutekano musanzwe muwutanga icyo nasaba ni uko turushaho gusa, ni uko twongera umuvuduko tugenderaho. “

Perezida Paul Kagame yashimiye abanyamuhanga umunezero bamwakiranye ndetse no kuza kumwakira ari benshi.






I Muhanga naho Paul Kagame yakiriwe n’ibihumbi by’abamushyigikiye

Mu ijambo rye yababwiye ko ibyiza kurusha ibyagezweho biri imbere

Reba hirya hariya ukuntu handitse


Nk’ibisanzwe basoza bibyinira

Alexis Musabirema /Makuruki.rw
Photos Karangwa Gasprd

IBITEKEREZO

  • celestin Yanditse:

    Paul Kagame urasobanutse kandi turagukunda Imana izakube muruhande ibihe byose. abanyamuhanga natwe ntituzagutenguhe kugirango twese imihigo.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza