Ibikorwa byo Kwiyamamaza kwa Frank Habineza i Nyagatare byakomwe mu nkokora

6

Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Dr Frank Habineza, umukandida w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda byakomwe mu nkokora ubwo yari ageze i Nyagatare bitewe nuko site yagombaga kwiyamamarizaho yegeranye n’ishuri ndetse n’Isoko yimukiye ku yindi abura abaturage

Ubwo Habineza yari ageze mu Mudugudu wa Nyarupfubire 1, Akagari ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba ubuyobozi bw’umurenge ntibwamukundiye kwiyamamariza ku kibuga cyari giteganyijwe kuberaho ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Impamvu yatumye adahabwa iki kibuga ubuyobozi bwavuze ko ari uko kiri hafi y’isoko rya Rwimiyaga n’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwimiyaga bityo bikaba byashoboraga guhungabanya imikorere y’ishuri n’isoko.

Nyuma yo kudahabwa iyi site, umukandida n’abamuherekeje berekeje ku kibuga cyitaruye ishuri n’isoko kiri muri uwo Mudugudu wa Nyarupfubire ya Kabiri.

Imodoka zari zizanye abarwanashyaka b’iri shyaka zageze ku kibuga cya kabiri basanga nta baturage bahari kuko batari bamenyeshejwe mbere.

Hari abantu bagerageje gukumira umukandida n’abamuherekeje ubwo bari bageze mu mujyi wa Nyagatare, abo bantu bari bari kuri moto, bafite amashami y’ibiti bashaka gukumira abayobozi ba Green Party bari baje kwiyamamaza.Inzego z’umutekano zagerageje kubuza abo bantu kubangamira abayoboke ba Green Party.

Byaje kurangira umunyamabanga mukuru w’iri shyaka Ntezimana Jean Claude ari na we ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Frank atangaje ko gahunda yo kwiyamamariza i Nyagatare ihindutse kandi ko bashobora kutazasubirayo kuko iminsi yo kwiyamamaza ari mike.

Nyuma y’iki kibazo Frank yahuye na cyo yahise akomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Gatsibo nkuko nubundi byari byari bisanzwe biteganyijwe.

JPEGJPEG
Polisi yakumiriye bamwe mu bashakaga kwitambika Frank Habineza n’abayoboke b’ishyaka rye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. reverse lookup cell phone free Your positions constantly have a decent amount of really dakkkgdebcecedda

  2. NTABWO BINEJEJE IBY,ABO BATURAGE BAKOZE.JYE NDUMVA BASHYIKIRIZWA INZEGO Z,UBUTABERA BAKABAZWA ICYABATEYE GUKORA IBYO,

  3. biragoye mwisi nuko
    ntanumwe adashaka kuguma kubutegenzi
    kdi burya Imana itaguyeguriye kuba président umuntu azorinda apfa atamubaye kuko biragoye
    yotwara mumafuti canke mukuri azotwara kugera,ikiringo Iman yamugeneye murakoze
    Abashaka kuyobora basenge Imana.

  4. Aba baturage bimiye Habineza n,abafana be bahemutse rwose. Niringiye ko ibyo bakoze batabibwirijwe n,abayobozi. Nyagatare ifite kibazo ki? Ntibiyizeye koko bafite ubwoba b,wamajwi ya Green Party! Kuba NEC yarasanze yujuje ibyangombwa nibayireke iniyamamaze mu mudendezo!

  5. Aba baturage bimiye Habineza n,abafana be bahemutse rwose. Niringiye ko ibyo bakoze batabibwirijwe n,abayobozi. Nyagatare ifite kibazo ki? Ntibiyizeye koko bafite ubwoba b,wamajwi ya Green Party! Kuba NEC yarasanze yujuje ibyangombwa nibayireke iniyamamaze mu mudendezo!

Tanga Igitekerezo