Kwamamaza

AMATORA 2017

Habineza yavuze ko natorerwa kuyobora u Rwanda azasubizaho ubucuruzi bwa caguwa

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Habineza yavuze ko natorerwa kuyobora u Rwanda azasubizaho ubucuruzi bwa caguwa


Ubwo yari ageze mu karere ka Ruhango mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, umukandida ku mwanya wa Perezida, Dr Habineza Frank, yavuze ko natorerwa kuyobora u Rwanda azasubizaho ubucuruzi bwa caguwa akabanza agateza imbere inganda zikorera imyenda mu Rwanda akabona gufata icyemezo cyo guca caguwa burundu.

Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2017 ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ye ku baturage bari bateraniye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Uyu mukandida w’Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, yavuze ko Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guca burundu caguwa bikaba byarabangamiye abaturage n’abacuruzi kuko mu Rwanda nta nganda zihagije zihari zibasha gukora imyenda ihaza isoko y’u Rwanda.

Ibi yabihereyeho avuga ko azavuguruza iki cyemezo agasubizaho gucuruza caguwa akabanza agateza imbere inganda zikorera mu Rwanda zamara gutera imbere akabona guca burundu caguwa. Yakomoje kandi no ku misoro imaze kuba myinshi ku bacuruzi nayo avuga ko azayiganya.

Yagize ati: “Abacuruzi tuzi yuko imisoro yabarembeje, imisoro yabaye myinshi, n’umuntu ucuruza inyanya, n’umuzunguzayi na we amerewe nabi, ndetse n’abacuruza caguwa, mwarabimenye ko caguwa yaciwe, caguwa gucibwa na cyo ni ikibazo kuko ntabwa ushobora guca caguwa nta nganda zihari ziribukore iyo myenda kandi ubizi ko abantu bawe nta mafaranga bafite yo kugura imyenda mishyashya, n’inganda zikora imyenda mishyashya ntazihari none iyo caguwa urayihagaritse, ni ukuvuga ngo ibyo ni bya byemezo bifatirwa i Kigali batabajije abaturage.”

Yakomeje agira ati: “Ibintu bya caguwa tuzabyigaho tubanze duteze imbere inganda zacu zibanze zizamuke mbere yuko duca iyo caguwa kandi n’izo nganda zikore ibintu bihendutse bitabuza abantu kubaho.”

Uyu mukandida akomeza avuga ko no mu bihugu byateye imbere binafite inganda zikora imyenda zateye imbere na ho habayo abakene baba badashobora kugura imyenda mishyashya bakagura iya caguwa.

Ati: “Njyewe nabaye i Burayi ndetse nari mfite n’ubwenegihugu bwa Swiden kugeza ejo bundi mbutanze ngiye kwiyamamaza, ariko no muri Swiden iyo mwumva mu bihugu byakize bagira caguwa, ibaho kandi abantu bose baragenda bakagura iyo caguwa bakayambara, u Rwanda rutaragera no ku rwego rwa Kenya duciye caguwa tudashyizeho n’izindi nganda? Tuzabisubiramo kugirango abazunguzayi n’abacuruza caguwa na bo babeho kuko u Rwanda ntabwo ari urw’abakire gusa, u Rwanda ni urwa twese. Turifuza kuba abakire ariko ntiturakira twese! Ntabwo twse twagura kositimu z’ibihumbi 200.”

Kuva ku wa 01 Nyakanga 2016, imyenda n’inkweto bya caguwa byinjizwa mu Rwanda bisoreshwa umusoro ukubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guca caguwa.

Icyemezo cyo guca burundu imyenda n’inkweto byambawe (caguwa) cyagiye kitavugwaho rumwe mu banyarwanda aho bamwe bavuga ko cyatumye bahendwa no kubona amafaranga yo kugura imyenda ya mishya bitewe n’ubushobozi bukiri buke ndetse bikajyana n’igiciro cy’iyo myenda na cyo kiri hejuru cyane bitewe nuko imyenda ikorwa ari mike kandi abayikeneye ari benshi.

Igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika giherutse gutangaza yuko kirimo kwiga ku myanzuro kizafatira ibihugu birimo n’u Rwanda hashingiwe ku mikoranire y’amasezerano ya AGOA.

Aya masezerano aha amahirwe ibihugu bitandukanye byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yo gukorana ubucuruzi na Amerika, ibicuruzwa bikorerwa muri ibyo bihugu bifungurirwa amayira nta musoro. Ibyo ni nk’imyenda, Ikawa, ibiribwa n’ibindi bikomoka ku buhinzi ariko bitewe nuko u Rwanda rwaciye caguwa bigahombya inganda zo muri Amerika, Amerika ngo ishobora kurukura muri aya masezerano.

Leta y’u Rwanda yo itangaza ko uko byamera kose nta mwanzuro uzafatwa n’ibindi bihugu ngo bibuze u Rwanda gukomeza gahunda yayo yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guca burundu icuruzwa rya caguwa.


Habineza n’umufasha we bamaze kwakirwa mu karere ka Ruhango

IBITEKEREZO

  • Alain Yanditse:

    uyu mugabo afite ibitekerezo byiza cyane ,ibi bintu bikozwe nkuko abivuga nubwo yaba ari undi muyobozi yaba ubikoze twe twakwishima cyan ,kuko umuyobozi ntakindi akwiye guhuriraho nabaturage kitari ukubateza imbere..yego nibyo urwanda rwateye imbere muri rusanjye ,umutekano urahari kurugero rwiza ,ariko imisoro ni myishwi kuri rubanda rugufi...Muzehe wacu iyi manda agiye kutuyobora icyo kintu azagishyiremo ingufu kuko amazu meza arahari ariko ntacyo kuyariramo gihari ,nigihari gifitwe nabake cyane.

  • kweri Yanditse:

    Ngukundira ko Uzi ibyo abaturage bakeneye

  • kweri Yanditse:

    Ngukundira ko Uzi ibyo abaturage bakeneye

  • kweri Yanditse:

    Ngukundira ko Uzi ibyo abaturage bakeneye

  • tj Yanditse:

    caguwa kuyikuraho ntamunyarda uciriritse bitababaje kbsa uzatorwa wese azagire icyo ayikoraho nimisoro Ihanitse ituma ibintu bihenda

  • Nyampinga Yanditse:

    Dukeneye ibitekerezo nkibi bya Green Party bichallenginga FPR!! andi mashyaka yaratubeshyaga, ari nkomamashyi gusaaaa! kaze neza Green party uje ukenewe. Tuzagutora

  • Emma Yanditse:

    icyo gitekerezo cyo kugarura caguwa ni kiza pe !

  • kkk Yanditse:

    Ntureba umukandida urebe kure akamenya ibyo abaturage bakeneye.Tuzagutora!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza