Gicumbi:Ngo nta wundi bazatora atari Paul Kagame

Kuri uyu wambere tariki 17 Nyakanga Gicurasi ubwo mu karere ka Gicumbi bamamazaga umukandida wa FPR- Inkotanyi, abaturage bo mu Mirenge ya Rwamiko na Rutare batangarije Makuruki.rw nta wundi muka dida bazatora atari Paul Kagame.

Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR bavuga ko bari mu myiteguro y’ubukwe kuko perezida wabo ngo arahari ko badatewe impungenge n’abandi bakandida.

Uwamahoro Seraphine ni umwe mu bitabiriye kwamamaza umukandida wa FPR yavuze ko insinzi bayizeye ko ahubwo barikwitegura umunsi nyirizina w’ubukwe avuga ko abandi barushywa n’ubusa.

Yagize ati: “Twebwe insinzi ni iyacu naho abandi bakandida nukubareka bakarushywa n’ubusa, kubera ko mu Rwanda hari Demokarasi ni ukubihorera bakiyamamaza ariko wenda bashobora kuzatorwa n’abo mu miryango yabo gusa.”

Nyirahakizimana Mediatrice na we ni umwe mu baturage ba Gicumbi mu buhamya bwe yagarutse ku buzima bwe avuga ko Politiki ya Kagame yo gutinyura abagore bakava mu bikoni bagatinyuka amabanki yamufashije kwiteza imbere.

Yagize ati: “Kagame yatinyuye abagore tuyoboka amabanki najye nyoboka Sacco naka inguzanyo niteza imbere, ubu maze kugera kuri byinshi nkesha Kagame, rero ntabwo umuntu yahinga umurima ngo abandi baze gukinira mu Ntabire ye.”

Umuhango wo kwamamaza umukandida wa FPR_Inkotanyi waranzwe n’ubuhamya bwinshi aho abaturage bagarukaga ku bikorwa bagezeho bakesha uwo muryango, bakavuga ko nta wundi muntu ubereye u Rwanda.

Patrick Rurinda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo