Frank Habineza yijeje ab’i Kirehe kubarinda Nzaramba

Habineza n’abarwanashyaka be i Gahara

Frank Habineza, umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije yasezeranyije abaturage bo mu murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe kuvugurura ubuhinzi cyane cyane ubw’urutoki ku buryo nta kibazo cy’inzara kizongera kuhagaragara.

Yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri ako Karere.

Ubusanzwe Frank Habineza yari yasabye kwiyamamariza i Nyakarambi ari naho hasa n’ahari umujyi mu Karere ka Kirehe. Aho yari yasabye ntabwo yahahawe ahubwo yahawe mu murenge wa Gahara uri mu birometero bigera kuri 20 uvuye kuri kaburimbo.

Akihagera Habineza yavuze ko atunguwe no kubona nta muyobozi n’umwe kuva ku karere kugeza ku mudugudu waje kumwakira.Icyakora yavuze ko bidashobora kumuca intege.

Imbere y’abaturage bake (hafi y’aho yakoreye hatuye abaturage bake) n’abanyeshuri ba GS Gahara, Habineza yijeje abatuye ako gace kubarinda inzara avugurura ubuhinzi bw’urutoki.

Ibice bya Kirehe ni bimwe mu byibasiwe n’amapfa (cyangwa inzara kuri bamwe) bizwi nka Nzaramba byibasiye Intara y’Iburasirazuba mu minsi ishize.

Habineza yavuze ko naramuka atowe azavugurura ubuhinzi bw’urutoki harwanywa indwara ya kirabiranya kugirango ako gace katazongera kurangwamo inzara ya Nzaramba.

Yababwiye ko azakuraho politiki yo nguhuza ubutaka yababuzaga guhinga ibyo bifuza kandi akabakuriraho imisoro y’ubutaka yatumaga badatera imbere.

Habineza yavuze ko azarwanya amapfa akunze kwibasira ibice by’iburasirazuba bw’u Rwanda abinyujije muri gahunda ye yo gushyiraho ubuwo bwo gufata amazi y’imvura yose akazakoreshwa mu kuhira imyaka mu bihe by’amapfa.

Yanavuze ko azarwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge muri ako Karere ahanini biturutse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bya Tanzania n’u Burundi.

Yabwiye abo baturage ko natorwa azahita ashyira kaburimbo mu muhanda wa Cyunuzi-Gahara kugeza ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Nyuma yo kuva Kirehe, Habineza arakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngoma.





Abayoboke ba Green Party i Kirehe

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo