Frank Habineza yasabye ab’i Nyamasheke kumutora akabagezaho umuhanda, amazi n’ubwato muri Nzeri

Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr Habineza Frank yijeje abaturage batuye mu karere ka Nyamasheke baje kumva imigabo n’imigambi ye ko natorwa muri Nzeri azatangira kububakira umuhanda, akabegereza amazi meza akanabaha ubwato bugezweho buzajya bubahuza na Gisenyi(Rubavu).

Ibi Dr Frank Habineza yabivuze kuri uyu wa 15 Nyakanga 2017, mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba ubwo yabagezagaho imigabo n’imigambi y’ibyo azabagezaho nibaramuka bamutoye.

Akigera muri uyu murenge Dr Habineza yakiriwe na Meya wa Nyamasheke Kamari Aime Fabien na Gitifu w’umurenge wa Kanjongo bamuha ikaze bamwifuriza kwiyamamaza neza adahungabanyije amabwiriza ya Komisiyo y’amatora.

Nyuma y’imyidagaduro na morale abaturage benshi baje kureba umukandida wa DGPR maze mu gihe kitarambiranye Frank babatije Kimaranzara arahaguruka avuga ibyo azakorera ab’i Kanjongo.

Yagize ati: "Twumvise ko mufite ikibazo cy’umuhanda uca Cyato -Kanjongo , uwo muhamda rwose turawubijeje niwo tuzaheraho mu kwezi kwa Cyenda. Uwo muhanda tuzawubashyiriraho rwose turabibijeje. Na bwa bwato twababwiye buzajya bubageza ku Gisenyi na bwo tuzabubaha mu kwa Cyenda. Ntabwo muzategereza izindi ngengo z’imari."

Yakomeje abwira urubyiruko ari nabo bari benshi agira ati: "Urubyiruko ntimuzongera kwitwa u Rwanda rw’ejo, muzitwa u Rwanda rw’ubu kuko tuzabakuriraho imisoro ku mishinga yanyu mu gihe cy’imyaka ibiri, tubashyirireho uburyo bwo kubahuza n’abatanga akazi, umuntu urangije kwiga mu gihe atarabona akazi tuzajya tumuha amafaranga yo kumubeshaho."

Gukuraho imisoro ku butaka, kurindisha umutekano indege, gusubizaho gahunda yo guhinga icyo umuntu ashatse, kugabanya umusoro wa TVA, kongera umushahara w’abarimu, abasirikare, abapolisi, n’abaganga biri mu byo uyu mukandida avuga ko azakora natorerwa kuba Perezida.

Yavuze ko azabakuriraho ibigo bifungirwamo inzererezi kuko babifungirwamo ku buryo bunyuranyije ’amategeko. Avuga kandi ko natorwa nta muntu uzongera kujuririra icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga k’umuvunyi kuko avuga ko urukiko rw’ikirenga rufite ubudahangarwa kandi ngo kuri we kuruvuguruza ni ukwica ubutabera.

Ati:"Urukiko rw’ikirenga tuzarusubiza ubudahangarwa bwarwo, umuvunyi na we akore akazi ke nkuko itegeko nshinga ribiteganya."

Nshimiyimana Jean d’Amour wari waturutse mu murenge wa Nyabitekeri yavuze ko yanyuzwe na gahunda za Dr Habineza Frank yiyemeza kumutora. Ati:" ndumva imigambi ye ari myiza nta kibazo ndumva nzamutora. Kuba ntafite akazi akaba ansezeranyije kuzarwanya ubushomeri ndumva bizangirira akamaro kuko nanjye ndi umushomeri."

Rugira Pascal uhagarariye DGPR mu karere ka Nyamasheke yavuze ko yishimiye ubwitabire bw’abantu avuga ko bitanga icyizere cyo gutsinda amatora ya Perezida.


Habineza yasesekaye ku kibuga asuhuza abaje kumushyigikira


Abantu bari bitabiriye ari benshi


Abarwanashyaka n’abaturage batashye banyuzwe n’imigabo n’imigambi bya Habineza


Meya wa Nyamasheke aha ikaze DGPR mu karere ayoboye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo