Frank Habineza yakiriwe na Meya i Nyamasheke, yizezwa ubudasa bw’abahatuye

Umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukije (Democratic Green Party of Rwanda) Frank Habineza kuri uyu wa Gatandatu yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu Karere ka Nyamasheke.

Ahagana saa tanu nibwo Habineza n’abarwanashyaka bamuherekeje basesekaye mu murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, bakirwa n’abayobozi b’ako Karere ndetse n’abaturage biganjemo urubyiruko basaga 500.

Dr Frank Habineza yahageze mu modoka nziza yo mu bwoko bwa V8.Yahageze ahagaze muri iyo modoka umutwe ugaragara hejuru, agenda asuhuza abaturage baje kumwakira no kumva imigabo n’imigambi ye.

Meya w’Akarere ka Nyamasheke KAMALI Aimé Fabien yakiriye Dr Frank Habineza, amubwira ko nta kibazo yisaznura kandi akiyamamaza uko ashaka apfa kutabangamira amategeko.

Yagize ati “ Turakwakiriye kandi iyamamaze uko ushaka rwose, upfa kutabangamira umutekano n’amategeko ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo Twagirayezu Zacharie nawe yahaye ikaze Dr Frank Habineza agira ati “Dr Frank Habineza turamwakiriye mu murenge wa Kanjongo, arava muri uyu murenge no muri aka karere amenye ko abaturage bacu basobanutse.”

Mu gihe hagitegerejwe ko Habineza ageza imigabo n’imigambi ye ku baturage i Nyamasheke, hashyizweho morale.

Kuri uyu wa Gatanu, Dr Frank Habineza nibwo yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza , ahera mu Karere ka Rusizi.


Habineza yishimiye abatuye Nyamasheke

Meya wa Nyamasheke yahaye ikaze Frank Habineza


Umushyushyarugamba bakunze kwita Kibonke yashidukiwe na benshi

Abantu bahise baza kureba umukandida wa DGPR

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo