Frank Habineza ngo ntazibagirwa agahinda yatewe n’ingurube ye yishwe na maraliya, yiteguye guha abana amatungo

Dr Frank Habineza yatanze ubuhamye bugaragaza ukuntu amatungo magufi yamufashije mu myigire avuga ko na we yiteguye gutanga amatungo magufi ku bana bato kugirango azabafashe kubona ibikoresho by’ishuri bataruhije ababyeyoi babo, gusa ngo ntazibagirwa agahinda yatewe n’ingurube yatunze akiri umwana igapfa izize maraliya.

Ubwo yiyamamazaga mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana kuwa 23 Nyakanga 2017, umukandida w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr Frank Habineza, yavuze ko muri gahunda afite zo gukura abaturage mu bukene bukabije harimo no kubaha amatungo magufi azabafasha kwikenura.

Uyu mukandida avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda nziza ya Girinka igamije gufasha abakene kubuvamo ariko akavuga ko iyo gahunda itageze kubo yagombaga kugeraho bitewe n’uko akenshi abakene cyane baba batanafite ubushobozi bwo korora inka bitewe n’uko isaba ubushobozi.

Muri iki gihe inka zororerwa mu biraro, bityo kuzorora bisaba kuba ufite ubwatsi buhagije buzazitunga umunsi ku wundi, inka kandi zisaba kuzigurira imiti izirinda indwara, isazi, uburondwe ndetse n’indi miti izongerera intungamubiri cyane cyane iyo zimaze kubyara cyangwa zivuye mu bihe by’inzara.

Ibi Habineza avuga ko bitashoborwa n’umuntu w’umukene kurusha abandi.

Ibi nibyo byatumye ashyiraho agashya ko gutanga amatungo magufi kuri abo bantu badashoboye korora inka ariko nanone akavuga ko abantu bashoboye kuzorora azabaha inka ebyiri.

Yagize ati: “Twebwe agashya tuzazana tuzashyiraho gahunda ya gira itungo rigufi munyarwanda ku buryo umwana azagira inkoko ye, agire urukwavu rwe avuge ati uru ni urukwavu rwange, umumama agire ihene ye ndetse niba atari n’umusiramu agire ingurube ye n’intama. Ibi ni ibintu byoroshye cyane kuko amafaranga yatangwaga nko ku nka 100 zikagera ku bantu batarenze 200, tuzakoresha ayo matungo magufi nibura agere ku bantu ibihumbi 100 aho kugera ku bantu 100 gusa, bizakunda cyane, bizaba bihendutse kandi bigire akamaro ku bantu benshi.”

Mu gushimangira akamaro k’iyi gahunda, Habineza yitanzeho urugero avuga ukuntu akiri umwana yari yoroye amatungo magufi kandi ngo byamugiriye akamaro binafasha umubyeyi we mu kumubonera ibikoresho by’ishuri.

Ati: "Ngewe ndagirango nanjye nitangeho urugero, ibyo mvuga abana ndabizi baraza kubyemera kuko njye narabikoze, njyewe nkiri muto nari mfite inkoko zanjye mfite n’urukwavu ndetse n’ingurube kuburyo inkoko iyo zakuraga twahitaga tugurishaho imwe nkaguramo inkweto, urukwavu narwo tukaba twarugurisha kandi twakoreshaga ifumbire yazo mu mirima yacu."

Habineza yavuze ko akiri umwana yakundaga amatungo ye cyane ku buryo atazibagirwa ingurube ye yapfuye yishwe n’ indwara we yise maraliya y’ingurube.

Ati: "Nari mfite n’ingurube ndetse nigeze kugira agahinda kanini cyane ingurube yanjye yarwaye za maraliya zifata ingurube irapfa, narababaye cyane kugeza kuri uyu munota ndacyabyibuka, narayikundaga cyane kuko numvaga ari iyanjye, mvuye ku ishuri nabaga ngomba kuyireberera nkamenya ko yariye bikanshyiramo gukunda amatungo, nkumva rero y’uko ibyo mvuga bishoboka, umwana ashobora kugira ingurube ye, akagira inkoko, akagira urukwavu rwe ibyo bigafasha umubyeyi we kumushakira ibitabo, impuzankano, inkweto zo kwigana umwana na we azaba ashobora kubyigurira. Uko niko gutera imbere tuva mu bukene."

Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2017, Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’iburasirazuba.


Aba ni abaturage bari bitabiriye kumva imigabo n’imigambi ye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo