Dr Frank Habineza yatanze kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu

Dr Frank Habineza, Umukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda kuri uyu wa Mbere yatanze ibyangombwa bimwemerera guhagararira ishyaka rye mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Kuri uyu wa 12 Kamena wari umunsi wa mbere wo gutanga kandidatire ku bashaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka.

Umukandida w’Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Habineza Frank, aherekejwe na bamwe mu barwanashaka ba Green Party yajyanye ibyangombwa bimwemerera kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama uyu mwaka.

Perezida wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda Prof Kalisa Mbanda nyuma yo kwakira ibyangombwa bya Dr Franka Habineza yatangaje ko komisiyo igiye kwiga kuri Kandidatire ye kugira ngo azemezwe burundu nk’umukandida ugiye guhatanira umwanya wa Perezida w’igihugu.

Prof Mbanda yagize ati: “Ubwo rero iyi Kandidatire igiye kwigwaho ikazemezwa mu gihe cyagenwe n’amabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora tukamubwira niba yemerewe kwiyamamaza ku mugaragaro ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”

Nyuma yo gutanga ibyangombwa, Dr Habineza yatangarije abanyamakuru ko naramuka yemerewe kwiyamamaza yiteguye guhatana n’abandi bakandida kuko ishyaka rye ngo ryamaze kwitegura bihagije kandi icyizere cyo gutsinda ngo kiri hejuru cyane.

Yagize ati: “Green Party ni ishyaka rishaka impinduka mu Rwanda, Dufite amahirwe yo gutsinda arenga 51%, kuko murabizi yuko hari abantu bashyigikiye ko Perezida Kagame akomeza kuyobora ariko twe ntitwabyemezaga, twizeye yuko tuzatsinda kandi komisiyo y’amatora yatubwiye ko hari abantu bashyashya barenga Miliyoni biyandikishije bazatora batatoye guhindura itegeko nshinga, abo bose twizeye yuko bazadutora, ubwo rero amahirwe turayafite cyane.”

Dr Habineza yavuze ko kuba amwe mu mashyaka ashyigikiye Perezida Kagame nta bwoba bibateye ndetse ngo abona barishe amahame ya Demukarasi.

Ati: “Kuba bashyigikiye Perezida Kagame twabifashe mu buryo bubiri, icyambere twabonye ko atari byiza ku muco wa Demukarasi kubera ko byari guha abaturage guhitamo neza kuko igihugu cy’u Rwana cyemera amashyaka menshi ariko ku rundi ruhande twabyakiriye neza kuko tuzi yuko bamwe mu bari muri ayo mashyaka batifuzaga yuko itegeko nshinga rihinduka, tuzi yuko bazadushyigikira, ziriya ngufu ntabwo zidukanze kuko tuzi yuko benshi muri bo batemeranyije na biriya byemezo kandi tuzi yuko abatabishaka bose bazadutora.

Yavuze ko biteguye kuzana impinduka mu burezi n’ubuhinzi kuko yemeza ko mu Rwanda izi nzego zitameze neza, ngo bazongera umubare w’abajya kwiga kaminuza mu mahanga. Yavuze kandi ko biteguye kunoza umutekano w’igihugu, ubutabera n’ibindi.

Mu rwego rw’umutekano ngo bazashyiraho Inama y’igihugu y’umutekano ku buryo buri munyarwanda azagira uruhare rwo gutanga ibitekerezo mu nama y’umutekano kuko ngo kuri ubu abona inama z’umutekano zarahariwe inzego za gisirikare na Polisi gusa ndetse ngo azanashaka amacumbi abasirikare bazajya bararamo.

Yavuze ko ishyaka rye ryiteguye kwakira ibizava mu matora y’umukuru w’igihugu igihe cyose bizagaragara ko yakozwe mu mucyo. Icyakora yavuze ko nibabona hari ibitagenze neza, bazakoresha inzira zose zishoboka zemewe n’amategeko bamagane ibizaba byayavuyemo.

Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki ya 3 na 4 Kanama uyu mwaka.


Abayoboke ba Green Party ubwo biteguraga guhaguruka ku cyicaro cy’ishyaka bajya kuri Komisiyo y’Amatora



Imodoka yajyanye Frank Habineza ushaka kuyobora igihugu


Bageze kuri komisiyo y’Amatora


Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NEC aha ikaze Frank Habineza


Prof Kalisa Mbanda yakiriye ibyangombwa bya Frank Habineza



Frank Habineza mu cyumba cya Komisiyo y’igihugu y’Amatora


Prof Mbanda agereranya ikirango cya Green Party n’ibendera ry’igihugu (bigomba kuba bidasa)

Ikirango cya Green Party


Abandi bayobozi muri irishyaka bateye ingabo mu bitugu ubahagarariye


Prof Mbanda arashyira umukono ku byangombwa bya Habineza



Prof Mbanda yashimiye Frank kuba yubahirije ibyo asabwa n’amategeko ya Komisiyo


Abarwanashyaka ba Green Party baherekeje umuyobozi wabo kuri Komisiyo y’Amatora


Frank mu kiganiro n’abanyamakuru


Frank Habineza avuye kuri Komisiyo y’Amatora

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo