Dr Frank Habineza yaregeye Komisiyo y’amatora

Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Democractic Green Party of Rwanda ngo azarihagararire mu matora ya Perezida, yatangaje ko yaregeye Komisiyo y’amatora ayisaba kwihanangiriza abantu bamaze iminsi bavuga ko ishyaka rye ritazatsinda amatora ya Perezida.

Frank Habineza ni umwe mu bifuza kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka.

Mu bo Habineza ashyira mu majwi harimo Dr Kayumba Christopher, Umwarimu muri Kaminuza akaba n’impuguke muri politiki umaze iminsi atumirwa n’ibinyamakuru bitandukanye ngo atange ibitekerezo ku myitwarire y’amashyaka kuri ubu n’abashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida.

Dr Frank Habineza avuga ko Dr Kayumba yavuze ko batazarenza ijwi rimwe mu matora ngo kuko ishyaka rikiri rito kandi nta bikorwa byinshi rizwiho. Frank avuga ko ari ukubasebya no kubuza abaturage kubagirira icyizere.

Yagize ati: "Twarangije kubarega muri NEC tubabwira ko bari kutwicira ibikorwa byo kwamamaza kandi badusebya ngo ntituzabona n’ijwi rimwe. Bagamije ko abaturage batatugirira icyizere."

Frank Habineza avuga ko ishyaka rye rifite porogaramu nziza rizifashisha ryiyamamaza, kubw’ibyo ngo kugena amajwi bazabona kandi amatora ataraba ni ugusebya ishyaka.

Komisiyo y’amatora yo yatangarije Makuruki ko ubufasha Habineza yabasabye badashobora kubumuha ngo kuko batarasohora urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza.

Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko icyo kirego Dr Frank yakijyana mu nzego z’abanyamakuru bakabafasha kugikemura.

Yagize ati: "Yasabaga ubufasha ariko mu byo twamubwiye, twamubwiye ko twebwe ibyo tubijyamo ari uko umuntu yamaze kuba umukandida, ibindi yabijyana mu nzego z’abanyamakuru.Twe ubu ntibitureba kuko ataraba umukandida."

Munyaneza yavuze ko nta makuru bafite kuri ibyo biganiro Dr Frank avuga ko yaseberejwemo.

Makuruki yagerageje kuvugisha Dr Kayumba Christopher ku murongo wa telefone ariko ntibyakunda kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga.

Green Party ni ryo shyaka ryonyine ryamaze gutangaza uzarihagarira mu matora azaba tariki ya 3 na 4 Kanama uyu mwaka uturutse mu ishyaka ryabo. Amashyaka nka PSD na PL yavuze ko azashyigikira Perezida Kagame wo muri FPR-Inkotanyi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo