Dr Frank Habineza yageze i Burera atungurwa n’igiciro cy’ikigage ku munsi w’umuganura

Kuri uyu wa 01 Kanama 2017, (umunsi w’umuganura) umukandida Frank Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Burera avuga ko abafitiye gahunda izatuma bongera umusaruro w’amasaka bakongera kunywa ikigage kidahenze nkuko byahoze.

Uyu mukandida w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda akigera i Burera yakiriwe na Meya w’aka Karere Uwambajemariya Frolence, amwifuriza ikaze anamwizeza umutekano usesuye mu bikorwa bye byose byo kwiyamamaza.

Mu muco Nyarwanda, Tariki ya Mbere Kanama, abanyarwanda bizihizaga umunsi mukuru wo kuganura bakishimira ibyo bejeje. Habineza yashimye uyu muco ariko atunga agatoki gahunda yo guhuza ubutaka kuba yaratumye umuganura utagikorwa neza kuko hari abatemerewe guhinga ibihingwa runaka bigatuma bataganura bimwe mu bihingwa cyangwa bakabibona bibahenze.

Yagize ati: "Uyu munsi tariki ya mbere y’ukwa munani ni umunsi w’umuganura, umuganura cyera wabaga ari umunsi mwiza abantu bagahura bagasabana, bakanywa ikigage, bagasangira ikigori, bakarya ubugari bw’amasaka, ibijumba bikaboneka, ariko ubu biragenda biba amateka kubera politiki zagiye zihinduka, ubu hagiyeho politiki zibabuza guhinga ibyo mwifuza, bakabarandurira imyaka, ibyo tuzabikuraho ejo bundi mu kwa cyenda!"


Yavuze ko abaturage bo mu bice bimwe batabona ikigage cyangwa abandi bakakibona kibahenze avuga ko ubwo yabaga muri aka Karere akora ubushakashatsi akirangiza kaminuza yasize icupa ry’ikigage rigura 100 ariko ubu yatunguwa no kubaza abaturage bamubwira ko rigura amafaranga 300 kubera ko kubona amasaka bigoranye cyane muri aka gace.

Ati: "Ngewe nkiri inaha nkikorera hariya muri Bukamba ikigage twakiguraga amafaranga 100 ndetse na 50 ukakibona ariko ubu urumva ko amafaranga 300 ari ikibazo kubera ko amasaka yabuze bitewe nuko bababujije guhinga amasaka mwayahinga bakayarandura, ibyo ntabwo ari byiza. Twebwe gahunda ya mbere ni ukubaha uburenganzira bwo guhinga icyo mwifuza ku butaka bwanyu. Ushaka guhinga amasaka ayahinge, ushaka ikijumba agihinge, ushaka umwumbati awuhinge".

Habineza avuga ko gahunda yo guhinga igihingwa kimwe ari nziza ariko akavuga ko Leta ari yo iba igomba gushaka aho igihinga ku butaka bwa Leta umuturage na we agahinga ibyo ashaka ku butaka bwe.

Ati: "Gahunda yo guhinga ikintu kimwe Leta izashaka ubutaka bwayo igihinge ariko ubutaka bw’abaturage bahingemo icyo bifuza kugirango ejo bundi tutazajya twumva ngo kera habayeho ikigage."

Muri gahunda yo guteza imbere udusantire duto two mu cyaro, habineza avuga ko afite abantu bazamufasha kuzana inganda mu Rwanda zikora imirasire y’izuba izashyirwa ahataragera umuriro.

Ati: "Abadafite umuriro tuzabagurira imirasire y’izuba ibafashe, twe dufite n’abantu batwemereye gushyira uruganda hano rukora imirasire y’izuba, kugirango n’ahatari umuriro bibe byakunda. Ibyo byose bizafasha abantu kuzamuka bave mu bukene."

Habineza nkuko yakomeje kugenda abivuga no mu tundi turere, yavuze ko azafunga ikigo ngororamuco cya Kirambo kiri mu Karere ka Burera kuko avuga ko icyo kigo n’ibindi bigo nk’ibyo bifungirwamo abantu ku bunyuranyije n’amategeko.

Avuye mu Murenge wa Gahunga, uyu mukandida yafashe urugendo yerekeza mu Murenge wa Cyanika agenda asuhuza abaturage ari nako ababwira imigabo n’imigambi ye agera ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Kuri uyu wa 02 Kanama 2017, Dr Frank Habineza azasoreza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.


Meya wa Burera ni we wakiriye Dr Frank Habineza



Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo