Dr Frank Habineza ari mubazabanziriza abandi kujya kwiga Ikinyarwanda natorerwa kuyobora u Rwanda

1

Muri gahunda umukandida w’ishyaka Riharanira Demukrasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda afite mu kuvugurura uburezi harimo no guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza kandi ngo na we yiteguye kuzaba mu banyeshuri bazabanziriza abandu kujya kwiga urwo rurimi kuko na we ataruvuga neza.

Ibi Habineza agenda abigarukaho kenshi iyo yiyamamaza hirya no hino mu gihugu ndetse yongeye no kubigarukaho kuri uyu wa 24 Nyakanga ubwo yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Juru mu Kagari ka Kabukuba, uyu mukandida avuga ko afite gahunda itomoye mu guteza imbere uburezi mu Rwanda abinyujije muri gahunda zitandukanye.

Guteza imbere Ikinyarwanda
: Habineza avuga ko ururimi rw’Ikinyarwanda rwamaze kwivanga n’izindi ndimi ku buryo ubu utapfa kubona umunyarwanda uvuga Ikinyarwanda cy’umwimerere akavuga ko azagiteza imbere abantu bakacyiga kuva mu mashui y’inshuke kugeza muri za kaminuza kandi ngo na we azaba mu ba mbere bazajya kwiga ururimi rw’ikinyarwanda.

Ati: “ Dufite gahunda yo gusigasira umuco nyarwanda n’ururimi rwacu rw’ikinyarwanda twigisha ururimi rwacu kuva mu mashuri abanza, mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza ku buryo tuzagira abantu bafite impamyabumenyi z’ikirenga mu rurimi rw’ikinyarwanda n’umuco nyarwanda, twese nange ndabikeneye ndi mu banyeshuri ba mbere bazajya kwiga ikinyarwanda muri kaminuza.”

“…Usanga ururimi rwacu rugenda rutakara turuvangamo ibifaransa, ibiswahili tukavangamo icyongereza ugasanga umuntu aravuga ukibaza ese aravuga ikihe kirimi? Tuzashyiraho gahunda yo kwigisha ururimi rwacu n’umuco wacu ku buryo abana bacu batazibagirwa gakondo.”

Kugaburira abanyehuri
: Habineza ngo natorwa azashyiraho gahunda yo kugaburira abanyeshuri kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye kugirango babashe kwiga neza badashonje. Ati: “Dufite gahunda yuko buri mwana wiga mu mashuri abanza no mu yisumbuye azajya abona ibiryo bishyushye kandi tubihnduranya, ari akanyama kaboneke, akajumba,…mu rugo bashobora kubura ibiryo ariko niyo yabibura byibuze ku ishuri azaba yariye neza.”

Kongera umushahara wa mwarimu:
Habineza avuga ko akurikije aho ibiciro bigeze ku masoko,umushahaa wa mwarimu ari mucye cyane ku buryo bishobora no kubangamira ireme ry’uburezi. Ati: “Abarimu bacu tuzareba ukuntu tubazamurira agashahara kuko agashahara ka mwarimu kabaye urusenda, ntacyo kamumariye, mwarimu wacu akora akazi kenshi cyane ariko agashahara kakaba gakeya, tuzakazamura kugirango na we yigishe abana bacu yishimye.”

Kongera inguzanyo ya buruse
ihabwa abanyeshuri biga muri kaminuza nabyo biri muri gahunda Habineza afite mu guteza imbere uburezi kuko avuga ko buruse y’ibihumbi 25 abo banyeshuri bahabwa buri kwezi ari make cyane we akavuga ko azayakuba kane akaba ibihumbi ijana buri kwezi.

Mu byo Habineza yasezeranije abanya-Bugesera, harimo kububakira umuhanda wa kaburimbo uva i Nyamata ukagera mu murenge wa Juru ndetse akabagezaho amazi meza ku buryo mu ngo eshanu hazajya haba hari robine y’amazi meza.

Yavuze kandi ko azabafasha gushyiraho gahunda yo kuhira imyaka bakoresheje amazi yo mu mumugezi wa Nyabarongo ndetse akazashyiraho na gahunda nziza yo gufata amazi y’imvura akajya akoreshwa mu kuhira imyaka ku buryo mu gihe cy’amapfa abanya-Bugesera bazakomeza ubuhinzi bwabo nta kibazo.

Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Nyakanga, habineza azakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu turerere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’iburasirazuba.


Mbere yo kwerekeza i Bugesera, Habineza yasanganiwe n’abamotari bavuga ko bamushyigikiye.

Gitifu wa Juru yakiriye Habineza amuha ikaze mu murenge ayoboye


Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. ngo inguzanyo yaba nyeshuri izaba ibihumbi 100 ?? kbsa byaba ari byiza nuko gusa utazatsinda .gusa ibitekerezo byawe muzehe wacu(H.E Paul Kagame) azarebe ibyinjyenzi abitugezeho, kuko harimo ibyinyamibwa.

Tanga Igitekerezo