Kwamamaza

AMATORA 2017

Byaratubabaje kubona umuntu afata agatelefone ke agatuka umukandida-Min Busingye

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Byaratubabaje kubona  umuntu afata agatelefone ke  agatuka umukandida-Min Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye yavuze ko bababajwe no kubona umuntu yihandagaza ku mbuga nkoranyambaga, agatuka umukandida wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Mu cyumweru gishize nibwo umuntu witwa Chantal Rauch yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Facebook yandika atuka Frank Habineza, umukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Yagize ati “Njyewe rwose namufata akaba Perezida wa za Gorilla (ingagi), zacu zo muri Pariki. Erega nazo zikeneye nk’uriya.”

Uyu muntu yarakomeje avuga ko Frank Habineza yamwiciye umuryango, ibintu Frank Habineza avuga ko ari gusebanya no guhembera amacakubiri.

Aya magambo yababaje Frank Habineza ahita anatanga ikirego kuri polisi asaba ko uwo muntu ashakishwa agakurikiranwa.

Mu kiganiro ngarukwamwaka hagati ya Polisi n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Busingye yavuze ko nabo babajwe n’amagambo y’uwo muntu.

Busingye yavuze ko abantu bakwiye kwiga gukoresha neza imbuga nkoranyambaga.Ati “Imbuga nkoranyambaga dukwiye kuzikoresha neza.Ejobundi hari uwatubabaje, azikoresha nabi atuka umukandida umwe, ariko buriya bazamamumenya bamutubwire.”

Busingye yakomeje agira ati “Gufata agatelefoni kawe ukajya mu cyumba ukandika utuka umuntu! Urabikorera iki?Kuvuga ngo ndi kirekire, ukagerekaho n’ibindi urabikorera iki? Waretse tugahangana mu bitekerezo!”

Minisitiri Busingye yavuze ko inzego zibishinzwe zikorana umurava zikagaragaza uwo muntu watutse Habineza kandi bikabera isomo n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga uko bishakiye.

Ikirego cya Frank Habineza cyatangiye gukurikiranwa kugirango hamenyekane uwamututse. Uwamututse nubwo kuri Facebook yitwa amazina y’amahanga, bigaragara ko azi Ikinyarwanda kuko ni narwo rurimi yanditsemo.

IBITEKEREZO

  • Sam Yanditse:

    Nukuri koko umuntu wihandagaza agatuka abakandida akwiriye guhannwa, ariko bakurikirane nuwambitse dianne ubusa biriya bintu birababaje, niba udashaka kumutora nkumukandida wawe ,reka kumuharabika no kumutora umwihorere ,ariko kumutuka cyangwa kumukorera nkabiriya bakoreye diane uko nugusebanya pe!.

  • Njyewe Yanditse:

    Hanyuma uwashyize amafoto asebya umukandida Diane Rwigara we ko ntacyo ministre yabivuzeho?

  • musoni james Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano

    ubwo iryo vuzivuzivuzi ryihandagaza rigatukana bazarifunge kk nisebanya
    pe police nikore akazi kayo turayize

  • tura Yanditse:

    ibyo nibyo kbsa bamukurikirane abanyarwanda twararezwe kubyuka ushaka gutukana sibyo kdi jya mbona nama website yifata agatanga comment zabantu batukanye bajye babafata Bose babahane

Tanga igitekerezo

Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza