Bidasubirwaho Perezida Kagame ni we uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida

1

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017, Kongere idasanzwe y’Umuryango FPR Inkotanyi yatoranyije Paul Kagame ngo azayihagarire mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama.

Mu bantu bari bateraniye ku cyicaro cya FPR Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo, bose batoye bemeza ko Paul Kagame ariwe uhagarira ishyaka.

Yatowe ku bwiganze bw’amajwi dore ko nta n’undi bari bahanganye kuko abanyamuryango mu Ntara zose n’ubundi ari we bari batanze nk’umukandida.

Mu bantu 1930 batoye , 1929 batoye Paul Kagame naho ijwi rimwe riba impfabusa.

Gasamagera komiseri muri FPR Inkotanyi wayoboye amatora, yavuze ko bashingiye ku busabe bw’abanyarwanda, Inteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi yabaye mu ugushyingo 2015, ibyavuye muri referandumu, ubusabe bw’amwe mu mashyaka ya politiki yasabye ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora.


Perezida Kagame atora ubwo FPR yatoraga uzayihagarira mu matpra ya Perezida

Kagame atanzwe nk’uzahagarira ishyaka nyuma y’urugendo rw’imyaka ibiri abisabwa.Byatangiye muri Kamena 2015 ubwo abanyarwanda basaga miliyoni eshatu basabaga Inteko Ishinga Amategeko guhindura Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, Kagame akabasha kwiyamamariza indi manda.

Ingingo yaravuguruwe binyuze muri referandumu, Kagame yemerewa kongera kwiyamamaza.

Mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2015 rishyira 1 Mutarama 2016, Kagame yemereye abanyarwanda gukomeza kubayobora.

Icyo gihe yagize ati “ Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera.”

Icyari gisigaye nuko ishyaka rye ribyemera rikamutanga ngo azarihagararire mu matora.

Ni ku nshuro ya gatatu Kagame w’imyaka 59 agiye kwiyamamariza kuyobora igihugu, nyuma ya 2003 na 2010 aho muri iyo myaka yose yagiye atsinda amatora.


Akimara gutorwa Perezida Kagame yahise abwira abanyarwanda gutangira gutekereza uko hashakwa umuyobozi uzamusimbura iyi manda y’imyaka 7 nirangira

Kuri iyi nshuro afite inkunga y’amashyaka afatwa nk’akurikira FPR Inkotanyi mu gukomera ariyo PSD na PL dore ko yo yamaze kumutangaho umukandida nubwo atariyo abarizwamo.

Komisiyo y’amatora izatangaza urutonde ndakuka rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu bitarenze tariki 7 Nyakanga uyu mwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo