Bashakaga ko iyi imishanana abategarugori bacu bambara bayijugunya bakambara ibizibahu bigera hano : Kagame

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yabwiye abanya Karongi ko umuco mwiza w’ubufatanye bw’abanyarwanda nyuma y’uko ubu abanyarwanda basubiranye igihugu cyabo bari barambuwe n’abakoroni.

Akigera muri aka karere gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza abanya-Karongi bamurikiye ndetse banashimira Paul Kagame ibyo yabagejejeho mu myaka 17 amaze ayobora u Rwanda ndetse banamwizeza ko ariwe cyizere cyabo bazongera bakamutora.

Paul Kagame ariko yababwiye ko ibi byose bituruka kukuba abanyarwanda barongeye kugira u Rwanda rwabo . ati :” Aho bihera hambere twarabanje twubaka ubumwe bw’abanyarwanda nta kurobanura aha kabiri ni abanyarwanda bose kubanza kumva no kugira igihugu icyabo. Uru Rwanda n’amateka yarwo yose aho ava akagera harimo ndetse n’adashimishije ntabwo abanyarwanda twese hamwe twigize twumva ko iki gihugu ari icyacu.”

Yababwiye ko abakoroni baje bakambura abanyarwanda igihugu cyabo bagashaka kubategeka ndetse no kubatoza umuco wabo.

Ati :”Cyera ariko atari cyera cyane abanyarwanda bumvishijwe ko igihugu atari icyabo ahubwo ari icy’abandi baturuka hanze baje kukigira icyabo , bakakiyobora ndetse bakabwira umuntu icyo agomba gukora n’icyo atagomba gukora guhera mu bukoroni ariko mbere y’aho byari byiza na cyane ahubwo . Ariko nyuma y’ubukoroni abantu baraza bababwira ko igihugu atari icyabo ari bantu babacumbikiye ntabwo hashize imyaka myinshi abanyarwanda bongeye kugira u Rwanda rwabo ntabwo navuga ko ibyo birenze imyaka 23 ubundi cyari icy’abagiraneza bazaga bakadusigira abakaduburira barangiza bakatwigisha demokarasi yabo ko ariwo mwambaro tugomba kwambara ntabwo aribyo hari umwambaro w’abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati :”Byari nko kudutubwira ngo iyi mishanana abategarugori bacu bambara ko nta kirimo ngo muyijugunye mwambare ibizibahu bigera hano hasi hasigare hambaye ubusa ngo nibyo bigezweho ariko ubu abanyarwanda bumvise ko igihugu ari icyabo umushanana wabo ni umwambaro ushobora kwamabarwa aho ariho hose.”

Paul akagame yavuze ko u Rwanda rutitaye kubaza kurutesha igihe kandi ko baje bakananirwa ati:”N’abo bose birirwa begenda bakaza na hano ngo kureba ko abanyarwanda bitabiriye hano ngo baje kugahato ngo bafatiweho imbunda , baraza ntibabyumve kuko ntibazi uko u Rwanda rumeze . U Rwanda rushya rurimo abanyarwanda bose bisangamo nta nenge rufite.”

Yababwiye ko buri wese asubije amaso inyuma akareba aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ko ntawashidikanya ko u Rwanda rwateye imbere, haba mu majyambere mu muco ndetse no mu mutekano.

Yababwiye ko ariko ntaho u Rwanda ruragera ahubwo ko bashaka gukora cyane bakagera kuri byinshi kurushaho. Yababwiye ariko ko bisaba imbaraga, inzira nini amikoro ariko ngo ko bizagerwaho.

Kagame yavuze ko nta rugamba rukwiye kubatera ubwoba ati” banyakarongi rero nta rugamba rwadutera ubwoba aho twanyuze niho hari hakomeye kandi twarahavuye ahasigaye ni ukunyerera gusa tukagenda, ari abatuvangira ibyo barabikoze bararuha twe dusigara tugenda niyo bagaruka bazongera baruhe twe dukomeze tugenda tubabiteguye. Uwo muco wo kumva ko ibyo dukora ari twe bireba ntibitubuza kugira inshuti”

Yababwiye ko itariki 4 z’ukwezi Kanama bose bakwiye gushaka umwanya bakitabira amatora bagakomeza kubaka amajyambere ashingiye ku muco mwiza w’ubufatanye ndetse no kumutekano

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo