Kwamamaza

AMATORA 2017

Abavuze ngo ntitwari gushyigikira Kagame abo ntitubashinzwe. Vincent Biruta

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Abavuze  ngo  ntitwari gushyigikira Kagame abo ntitubashinzwe. Vincent Biruta

Umuyobozi w’ishyaka PSD yavuze ko gushyigikira Kagame babitewe n’iterambere n’ibikorwa yagejeje ku Rwanda atari ikibazo kandi ngo abatarabyemeye ntibabashinzwe.

Ibi Vincent Biruta unasanzwe ari Minisitiri w’umutungo kamere yabivugiye mu karere ka Rulindo mu muhango wo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.

Biruta yavuze ko we atabyita kwiyamamaza ahubwo ngo ni ibirori ati :” Nyakubahwa mukandida wacu ndavuga ibirori kuko kukwamamaza byaba ari ugukabya ,nyakubahwa umunsi abanyarwanda bategura guhindura Itegeko Nshinga ibyo kukwamamaza byari byarangiye.”

Biruta yashimangiye ko FPR yakoze ibintu byinshi igateza imbere u Rwanda ngo ari nayo mpamvu ishyaka PSD ryahisemo kumushyigikira kuko rikora ibikwiye mu gihe gikwiye.

Ati :”Muri ibyo byose rero PSD kuko ari ishyaka rikora ibikwiye mu gihe gikwiye twajyanye n’abandi , twemeza ko umukandida wacu ari Paul kagame. Mukandiada wacu rero usibye n’ibyo abanyarwanda bihitiyemo, ubundi ibikorwa byanyu birivugira. umuryango FPR Inkotanyi ivuga ubumwe, umibereho, myiza ibyo nibyo natwe muri PSD tuvuga.”

Vincent Biruta abanenga vuga PSD bavuga ko ibyo yakoze byo gushyigikira Kagame atari byo ngo ntibari mubo bashinzwe.

Ati :”abatabizi baravuze ngo siko byari kugenda kuko batazi ko umubano wa PSD na FPR umaze imyaka 25 , abo si abayoboke bacu sibo tuvugira . Twebwe dukora igikwiye mu gihe gikwiye tukabikorana n’abo tuvuga rumwe. Abo tuvuga rumwe ni abanyarwanda bose ,abo tuvuga rumwe ni RPF inkotanyi , abo tuvuga rumwe ni andi mashyaka dufatanyine kwamamaza umukandida wacu Paul Kagame.”

Yavuze ko impamvu Paul Kagame yishimiwe n’abanyarulindo ndetse n’abanyarwanda muri rusange ari uko yabakuye mu mwiryane akabazanira ubumwe ndetse n’amajyambere .


Biruta Vincent, umuyobozi wa PSD mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame

Yasabye abanya-Rulindo kuzazinduka tariki ya 4 Kanama bagatora Kagame ubundi bakabyina intsinzi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza