Abanyarwanda 44,362 baba mu mahanga bari mu matora, ababa mu Burundi na Kongo bo ntibatora

Kuri uyu wa 3 Kanama 2017, abanyarwanda baba mu mahanga bagera ku 44,362 bari mu matora ya Perezida Repubulika y’u Rwanda. Ababa mu bihugu by’u Burundi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo bo ntabwo batorerayo ahubwo ababishaka bazafashwa kuza gutorera mu Rwanda.

Amatora ya Perezida uzayobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere ku banyarwanda baba mu mahanga yabaye kuri uyu wa 03 Kanama mu gihe abanyarwanda barubamo bo bazatora kuri uyu 04 Kanama.

Abanyarwanda baba mu mahanga bagera ku 44,362 baratorera kuri site zigera kuri 98 ziri hirya no hino mu bihugu bitandukanye bituwemo n’abanyarwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza ariko yatangarije Imvaho Nshya ko mu bihugu bimwe na bimwe nko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo no mu Burundi nta matora arimo kuberayo ahubwo ngo abanyarwanda baba muri ibi bihugu bitari kuberamo amatora u Rwanda rwiteguye kubafasha kuza gutorera mu Rwanda na bo bakazatora ejo kuwa 04 Kanama.

Muri rusange umubare w’abanyarwanda bujuje ibisabwa kugirango batore ni 6,897,076. Muri aba harimo n’abariya 44,362 barimo gutorera mu mahanga.

Kuva tariki 14 Nyakanga kugeza 02 Kanama abakandida batatu ari bo Paul Kagame wa FPR- Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa DGPR na Mpayimana Phillipe wigenga bazengurutse uturere twose tw’igihugu biyamamaza bavuga imigabo n’imigambi y’ibyo bazageza ku banyarwanda nibaramuka bagiriwe icyizere.

Munyaneza avuga ko kuri uyu wa 04 Kanama abanyarwanda bazarara bamenye 80% y’ibizaba byavuye mu matora.

Impapuro zose zizakoreshwa mu matora (kubaba mu Rwanda no mu mahanga) ni miliyoni zirindwi, kuzitunganya byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 160.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo