Rutsiro: Ibidasanzwe ku giti cyiswe ‘Ikivumu cy’Abanyunju’ cyitiriwe umurenge kubw’amateka gifite

Igishyitsi cy’Ikivumu cy’Abanyunju kigaragaza ko kimaze imyaka itari mike

Igiti kitwa Ikivumu cy’Abanyunju ni igiti giherereye mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Kivumu akagari ka Bunyunju umudugugu wa Tarasiporo, iki giti cyegeranye na kiriziya ya Paruwasi ya Kivumu kivugwaho kugira amateka maremare arimo kuba kibayeho igihe kinini kibikesha kuba benshi bagitinya bitewe n’imihango ya gipagani yagikoreweho mu gihe cy’abami.

Mu kiganiro MAKURUKI yagiranye na bamwe mu basaza basheshe akanguhe baturuka muri uyu murenge batubwiye amwe mu mateka y’iki giti kivugwaho kuba kimaze imyaka myinshi cyane.

Sibumvayo Stanislas wavukiye mu murenge wa Kivumu muri 1954 avuga ko yavutse iki giti cy’ikivumu kiriho cyitwa Ikivumu cy’Abanyunju, avuga ko kubera amateka y’iki kivumu byatumye umurenge bawitirira iki giti cy’ikivumu.

Sibumvayo avuga ko iki giti ari igiti cya kimezamiryango kubera ko cyatewe n’abantu bitwaga abanyunju babayeho mu myaka ya cyera bakaba baragiteye kigakura cyitwa icy’Abanyunju.

Bucamari Yohani na we ni umusaza w’imyaka 74 akaba akomoka muri uyu murenge wa Kivumu, avuga ko iki giti cyatewe n’umugabo w’umunyunju witwaga Buzukira , uyu musaza na we avuga ko yamenye ubwenge iki giti cy’ikivumu gihari.
Aba basaza bombi n’ubwo bakuze bavuga ko na bo batazi igihe iki giti cyaterewe ndetse n’imyaka cyaba kimaze.

Bavuga ko iki giti cyatewe cyera ndetse no ku ngoma y’umwami Rwabugiri iki giti kikaba cyari kimaze igihe gihari.

Aba basaza bavuga ko mu myaka yose iki giti kimaze kitigeze cyuma, bakaba bakeka ko munsi yacyo haba harimo amazi menshi ndetse kikaba cyarashoreye imizi yacyo mu kiyaga cya Kivu kubera igihe kimaze, ibintu byaba bitangaje kuko uvuye aho iki giti kiri byagusaba kugenda nibura ibirometero bibiri werekezaku kiyaga cya Kivu.

Iki giti ubusanzwe kidakunda guhunguka nk’uko ibindi biti bivaho amababi, aba basaza bavuga ko bibujijwe kugitema, gukuraho ikibabi, gutemaho ishami ndetse ngo ntawatinyuka kugicana kuko babitoje n’abana babo bakaba batashobora gutashya inkwi zacyo.

Umwe yagize ati: “ Iki giti ntabwo gicanwa, ababaji n’abatwika amakara ntibagihangara, iki giti cyakoreweho imihango ya cyera kikaba kirimo amahagiro menshi, kera hari abantu bajyaga ku misozi bakarara yo bafite ubunyuguri bw’ubucuma bari kubandwa, abanyunju ni bo baterekereragamo, babandwa, bagataramo amayoga ndetse bakabagiramo n’amahene ubwo babaga bari kwibuka ba sekuru na basekuruza bakakita ikivumu cy’abanyunju cyangwa se igiti cy’umurinzi.”

Aba basaza kandi bavuga ko ubwo umupadiri wubatse iyi kiliziya ya Kivumu yahageraga mu myaka 60 ishize, ngo bihutiye kumugira inama kugira ngo atazatema iki giti cyangwa ngo akureho n’ikibabi, uyu mupadiri witwaga Paul Kisene na we yarinze apfa adakoze kuri iki giti.

Kuri ubu abaturage baturiye iki giti babita abanyunju biturutse ku kuba benshi muri bo bakomoka ku bisekuruza by’abanyunju ari na bo baterekereye iki giti ndetse bikaba byaratumye n’akagari babarizwamo bakita Bunyunju.


Mu bushorishori bw’ikivumu cy’Abanyunju

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo