Kwamamaza

AMATEKA

Ni agahomamunwa kubona abana bahanwa ngo bavuze Ikinyarwanda- Dr Niyomugabo Cyprien

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Ni agahomamunwa kubona abana bahanwa ngo bavuze Ikinyarwanda- Dr Niyomugabo Cyprien

Dr Niyomugabo Cyprien , Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yavuze ko biteye isoni kumva ko hari aho abana bagihanwa haba ku ishuri cyangwa mu rugo kuko bavuze ururimi rw’Ikinyarwanda.

Byagiye bivugwa hirya no hino mu mashuri aho abarezi bahana abana bavuze Ikinyarwanda bari ku ishuri, bamwe bagahanishwa kwambikwa amasuka, guhinga cyangwa ibindi bihano. Hari n’ababyeyi b’Abanyarwanda baba batifuza ko abana babo bavuga Ikinyarwanda bari mu rugo.

Dr Niyomugabo yavuze ko ari agahomamunwa kumva umuntu ashimishwa no kwiyambura ikimuranga ngo yigaragaze ukundi.

Yabivuze mu nama y’iminsi ibiri iri kubera I Kigali, ihuje abahanga mu by’indimi baturutse mu bihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari.

Iyi nama iri gushakisha umuti w’ibibazo byugarije imyigishirize y’indimi mu Karere k’ibiyaga bigari, ku buryo abazigishwa bajya bazimenya bitabagoye, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Dr Niyomugabo yavuze ko Ikinyarwanda ari ngombwa ko kibangikana n’izindi ndimi z’amahanga ariko kigahabwa umwanya wacyo nk’ururimi rw’igihugu.

Yavuze ko bibabaje kumva ko hari abakirwanya cyangwa bakabuza abana babo kukivuga.

Ati “Hari ababyeyi babaye mu mateka aho kuvuga Ikinyarwanda byabaga ari agasuzuguro, ugakoresha ibishoboka byose ukavuga Igifaransa cyangwa Icyongereza ngo ugaragaze ko usirimutse..ariko kugirango utere imbere ugomba kwikunda, ntabwo wakwikunda rero udahereye kuby’iwanyu.”

Yakomeje agira ati “Ibyo by’abahana abana bavuga Ikinyarwanda byo ni agahomamunwa aho byaba bikiba, ni nko kubwira umuntu ngo iyange.”

Dr Kabemba Maxime wigisha mu ishuri rikuru rya Byumba (IPB) yavuze ko kwiga ururimi kavukire ari ingenzi cyane.

Kabemba yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara avuga Ikinyarwanda nk’uwakivukiyemo, akavuga ko yabitewe n’inyota yo kumenya ururimi rw’aho atuye.

Ati “Kwiga Ikinyarwanda ni ngombwa cyane, kuko ntabwo ushobora kuba mu gihugu utazi ururimi, ntabwo dushobora kumenya indimi zo hanze, tutazi neza Ikinyarwanda.Twitaye ku ndimi zo hanze cyane, Ikinyarwanda twakibagirwa burundu kandi niho hari umuco wacu.”

Mu Rwanda hakoreshwa indi zigera muri enye mu burezi zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.

Icyakora usanga nubwo zigishwa abazimenya nyabyo ari bake. Dr Niyomugabo avuga ko ikibazo gihari ari uko uburyo zigishwamo bushaje, muri iyo nama bakaba bari kwiga uko kwigisha izo ndimi byakoroha, n’umunyeshuri uzigishwa kuzifata bikamworohera.



Bamwe mu bari bitabiriye inama

Dr Kabemba Maxime uvuga Ikinyarwanda nk’uwakivukiyemo

Dr Niyomugabo Cyprien, Intebe y’Inteko y’ururimi n’umuco

IBITEKEREZO

  • Ella Yanditse:

    arko guhana abana sukubanga kundi nukugirango bamenye indimi nonese wagya gusabakazi uvuga icyokinyareanda cyonyinye bakakaguha kobaba bishakira abazi izondimi uko byagenda kose ntiwayoberwa ururimi gakondo

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza