Kwamamaza

AMATEKA

Makuza Bertin nyiri Rwanda Foam yitabye Imana bitunguranye

Yanditswe

kuya

na

Editor
Makuza Bertin nyiri Rwanda Foam yitabye Imana bitunguranye

Umwe mu bacuruzi bakomeye mu Rwanda, Makuza Bertin, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki 3 Ugushyingo 2016 azize uburwayi butunguranye.

Amakuru Makuruki yabwiwe n’umwe mubo mu muryango we, avuga ko uyu musaza w’umunyemari yari yaramutse neza kuri uyu wa Gatatu, gusa ubwo yari mu modoka agana mu mirimo ye isanzwe atwawe n’umushoferi yaje kumva atamerewe neza , bahita bamunyarukana n’ingoga kumusuzumishiriza ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal.

Nyuma abaganga basanze yagize ikibazo cy’imitsi mito yo mu mutwe yari yacitse, ahanini bikunze guterwa n’umunaniro ukabije.

Ahagana mu ma saa sita z’ijoro inkuru y’uko yashizemo umwuka nibwo yamenyekanye.

Makuza Bertin yari umwe mu banyemari bazwi cyane mu Rwanda kubw’ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye yari atunze birimo uruganda Rwanda Foam rumaze imyaka 30 rukora matola.

Azwi kandi cyane kubw’inyubako M Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali hagati yuzuye itwaye akayabo kangana na miliyoni 40 z’amadolari.

IBITEKEREZO

  • Uwamahoro Dieudonne Yanditse:

    imana imwakire mubayo kd izamuhe iruhuko ridashira gusa turahombye pe GS umuryango ukomeze kwihangana

  • marc Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hanoimana imwakire mubayo abasigay bazatunganye ibidatunganye

  • marc Yanditse:

    imana imwakire mubayo abasigaye bazatunganye ibidatunganye

  • RUTEBUKA JACKIE Yanditse:

    Imirimo yambere niyo izaha iyakabiri agaciro imana yite kumuryangowe.

  • gisa Yanditse:

    Uyu musaza Imana imuhe iruhuko ridashira.Hari abantu benshi yagiriye akamaro abaha akazi muri Rwanda Foam mugihe ntahandi bari kwerekeza.Bitewe namateka yabo kungoma ya kinani.RIP

  • gisa Yanditse:

    Uyu musaza Imana imuhe iruhuko ridashira.Hari abantu benshi yagiriye akamaro abaha akazi muri Rwanda Foam mugihe ntahandi bari kwerekeza.Bitewe namateka yabo kungoma ya kinani.RIP

  • gisa Yanditse:

    Uyu musaza Imana imuhe iruhuko ridashira.Hari abantu benshi yagiriye akamaro abaha akazi muri Rwanda Foam mugihe ntahandi bari kwerekeza.Bitewe namateka yabo kungoma ya kinani.RIP

  • nkulikiyinkavalensi Yanditse:

    Andika Igitekerez
    uliyamusaza imana izamwakiremubayo size akoreye igihugu a size yanditse amateka inzunziza yikitegererezo imana imuhe iruhukoli dashira?????

  • -xxxx- Yanditse:

    Ruhago, ntugakabye.

  • Rwema Yanditse:

    Gusa abasigaye no mu muryango weee bazabe intwari nkawe ntibazashwanire mujyi abasigi bazashake nabo ibyabo birenze ibye

  • 1 | 2 | 3

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza