Kiliziya Gatolika ikwiye kumva ko gusabira imbabazi abakoze Jenoside atari igitangaza-Gasigwa Léopold

Umushakashatsi Gasigwa Léopold

Umushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi Gasigwa Leopold asanga Kiliziya Gatolika itakagize ipfunwe ryo gusa imbabazi kubera bamwe mu bana bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ngo kutazisaba nicyo cyakabateye ikimwaro.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda iherutse gusohora itangazo risabira imbabazi abana bayo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iryo tangazo hari aho ryagiraga riti “Nubwo Kiliziya ntawe yatumye kugira nabi, twebwe abepiskopi gatolika, ku buryo bw’umwihariko, twongeye gusaba imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihayimana n’abakristu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Koko rero bakoze icyaha gikomeye cy’inabi ya muntu.....Turasaba Imana kugira ngo ihindure imitima yabo, ibafashe kwicuza, kwiyunga no kugirira neza abo bahemukiye.”

Gasigwa avuga ko Kiliziya ibyo yakoze bidahagije, ngo kuko itangazo ryayo hari ibiburamo by’ingenzi.

Mu kiganiro yahaye Makuruki yagize ati “Ubona hari uburyo bumvikanye hagati yabo bazajya bitwara ku kibazo cya Jenoside kandi ubundi Jenoside ikwiye gutwarwa mu buryo bumwe.”

“Hari ikintu batagaragaje mu ririya tangazo: Ntibagaraje uwo basaba imbabazi, ikindi ririya tangazo ntabwo bari kurivanga n’ibindi byaha, niba Jenoside ari icyaha cyihariye nabo babyemera gutyo.Ntabwo bagaragaza ingamba bafite mu kwandika amateka no kubika amateka n’ibimenyetso by’ababo bazize Jenoside (Abihayimana) .Nta n’ubwo bagaragaza ingamba bafite mu guhana ababo bakoze Jenoside no kwica icyiru, mu Kinyarwanda baravuga ngo ururimi rusa ntirusabira inka igisigati”

Gasigwa yemera ko Kiliziya Gatolika ubwayo itakoze Jenoside ariko ngo igomba guhagarara igasaba imbabazi z’abayo bayikoze , nkuko umubyeyi asabira imbabazi umwana we wateshutse.

Ati “Kiliziya Gatolika yifate nk’umubyeyi ufite abana.Noneho hakavamo umwana umwe agakosa kandi atari iwabo bamutumye.Mu muco nyarwanda no mu mibereho ya muntu uwo muryango ugira ikimwaro, ipfunwe.Baragenda rero bagasaba imbabazi za wa mwana wakosheje.”

Akomeza agira ati “ Mu gihe ititandukanya n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, byagorana gutandukanya Kiliziya n’abayo babi.

Gasigwa warerewe muri Kiliziya Gatolika, avuga ko ikwiye gusaba imbabazi abarokotse Jenoside, ikazisaba roho z’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abakoze Jenoside bari abayoboke bayo, ngo kuko yabigishije (aabakoze Jenoside)kwirinda kwica bakarenga bakabikora.

Ati “Ntabwo rero Kiliziya yakabaye yicara ngo isabe imbabazi gusa mu kirere, itavuze ngo wo dusaba imbabazi ni uyu, agomba no kuziduha, ataziduha tugakomeza tukinginga.”

Akomeza avuga ko Kiliziya Gatolika ifite ingufu z’ubwoko butatu zituma icyo yakora cyose cyemerwa nta nkomyi.Izo ni ubuhanga bw’abihayimana bayo, abakiristu benshi ndetse n’amafaranga.

Agira inama Kiliziya yo kwitwara neza ku kibazo cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugirango ejo hazaza itazaba ishinjwa guhakana no gupfobya Jenoside.

Gasigwa Leopold azwi mu bushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi anyuza muri filime mbarankuru (Documentaire).Kugeza ubu amaze gukora filime eshatu. Iya mbere ni Abcès de la verité (ikibyimba cy’ukuri) Izingiro ry’amahoro, na Miracle and the Family izasohoka muri Gicurasi umwaka utaha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo