Byinshi ku iriba rya Gihanga, rivugwaho kurigitisha Burugumesitiri n’umuryango we

2

Iriba rya Gihanga ni amazi aherereye muri pariki ya Buhanga Eco Park mu Murenge wa Nkotsi. Ni igice cya pariki y’Ibirunga kiri ku musozi Abami bakoreragaho imigenzo itandukanye mbere yo kwimikwa.

Iri riba ngo niryo bavomagamo amazi umwami yogaga akabona kwima ingoma. Aya mazi ngo yaravomwaga bakayavanga n’imitsinda akayoga, ari nawo muhango wa nyuma yakorerwaga agahita yimikwa.

Iri riba rya Gihanga ryavomwagamo aya mazi ni kimwe mu bigize iyi pariki. Rivugwaho kurigitisha Burugumesitiri burundo nyuma yo kurivogera.

Ni ubuhamya twahawe na Hategikama Yozefu umusaza urinda iyi pariki .

Uyu musaza avuga ko mu mwaka wa 1988 Burugumesitiri Nkikabahizi Donath yaje kuyobora icyari Komini Nyakinama iri riba ryari riherereyemo.

Nkikabahizi ngo yaje kugira umushinga wo kuvugurura ibiro bya komine akajya avomesha amazi muri Mukungwa ariko imodoka zagiye kuvoma zikagera ku biro bya komine amazi mu magunguru yashizemo kubera kumeneka kuko umuhanda wari mubi kubera amakoro.

Burugumesitiri ngo yabwiwe n’abaturage ko hafi aho hari iriba rya Gihanga ryamufasha kubona amazi.

Umusaza Hategekimana avuga ko Burugumesitiri bakimubwira iryo riba yahise ababwira ati "Ese iryo iryo riba ngo ry’amateka numvise rimeze rite?..twaramuzanye turarimwereka, aratubwira ati ’mwa baturage mwe abayobozi babayoboye mbere ntacyo babamariye’, Tuti ese wowe ugiye kutumarira iki? ati njye ikintu ngiye kubakorera ndabaha amazi meza.

Ubwo yahamagaje umuganda w’abaturage baza kuri ya mazi, ati ’yose muyakuremo ndebe aho isoko iri guturuka nshyireho amatiyo noneho mujye muvoma kuri robine, baramubwira bati ibyo bintu ugiye gukora iryo riba rya gihanga n’ushaka ubireke, arabyanga ati iyo ni gihanga yanyu jyewe amashuri nize anyemerera gukora ibyo nshaka.”

Uyu musaza avuga ko bamuretse nk’umuyobozi banga kumuvogera ariko ngo byarangiye amazi abananiye kuyakuramo ahubwo atungurwa no kubona akamye n’isoko irakama ibyo bashakaga batabigezeho.

Ati "Twamuretse amazi tuyakuramo , dukoresha amabasi n’ibindi byitwaga amakarayi dukuramo tuyamena hirya no hino ariko amazi ntagabanuke. Akuramo abasore bari barimo ashyiramo abandi bakajya bajugunya hirya no hino ariko akaguma kungana uko yanganaga . Yahise avuga ngo muzane amapiki n’ibitiyo mukucure icyobo kinini hano ku ruhande cya metero ebyiri hanyuma mukate umuferege amazi amanuke agemo turabikora, tugiye kugera ku isoko y’amazi arakama na cya cyobo nticyajyamo amazi.”


Muzehe Hategekimana Yosefu uvuga amateka y’iri riba.

Uyu musaza avuga ko abaturage bavomaga kuri iryo riba batangiye kubura amazi bakajya bafata ibivomesho birimo utubindi n’ibindi bakajya kuvoma kuri Mukungwa.Abaturage ngo bamaze icyumweru cyose bajya kuvoma aho kuri Mukungwa ariko nyuma y’iminsi 9 aragaruka icyobo cyongera kuzura amazi.

Muzehe hategekimana avuga ko ibi Burugumasitiri yakoze byamuviriyemo ibyago aterwa n’inzoka ku biro ndetse nyuma we n’umuryango we baburirwa irengero.

Ati:”Muzi ko mbere ibiro bya komine byagiraga idarapo ryurizwaga mu gitondo nimugoroba bakarimanura. Bararyururukije mu gitondo bagiye kurizamura basanga inzoka nini ebyiri ziri ku giti cy’idarapo izindi ebyiri nini ziri ku muryango wa Burugumesiri, ntabwo yinjiraga mu biro nta n’umupolisi wazamuraga idarapo, zahamaze iminsi irindwi yose ku munsi wa munani Burugumesitiri n’umugore we n’abana baburiwe irengero ntihagira umenya aho bagiye n’umuryango wabo urayoberwa kugeza n’ubu nta muntu uzi irengero ryabo.”

Hategekimana avuga ko se umubyara ariwe warindaga iri riba yarabisabwe na Rudahigwa,Se ngo ku munsi wa cyenda yaraje asanga ryagarutse ryuzuye amazi menshi abaturage bongera kubona amazi.

N’ubwo uyu musaza yatanze ubu buhamya kuri iri riba ndetse n’ibindi bintu by’imitsindo biri kuru musozi wa Buhanga, umwe mu bantu bashinzwe gutembereza abantu muri iyo parike utarifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Makuruki ko ibivugwa kuri iryo riba bitapfa kwemezwa kuko nta bushakashatsi burakorwa.


Uyu musaza avuga ko iri riba rya Gihanga ari ryo abami biyuhagiraga kugirango babone guhabwa ubwami. Avuga ko abami bose bayoboye u Rwanda bayoze uretse umwami umwe Kigeli Ndahindurwa wayoboye u Rwanda bwa nyuma.


Ubu nibwo bwuhagiriro bw’umwami wabaga agiye kwima ingoma.


Ubwo Makuruki yahageraga yasanze aya mazi aiyo abaturage bavoma.


Iri riba riri muri Buhanga Eco park

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo