Inyabutatu y’Abanyarwanda, igiti cyarijije Abiru kigahitana uwashatse kugitema

Muri Pariki ya Buhanga(Buhanga Eco Park) hari igiti cyari ikigabiro cy’umwami gihaga kivugwaho kuba ari umuziririzo ubumbatiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Iki giti kirimo ibiti by’ubwoko butatu aribwo Igihondohondo,umuvumu n’umusando kikaba cyaratewe nk’ikigabiro cy’urugo rw’umwami Gihanga.

Kuba iki giti kirimo ubwoko butatu bw’ibiti bwibumbiye hamwe, ngo bwari buhagarariye rubanda rw’inyabutatau umwami yayoboraga.

Uyu musozi wa Buhanga iki giti giteyeho ari naho iyi pariki iherereye niho abami bakorerwaga imihango ibimika ku ngoma.

Hategekimana Yozefu umusaza urinda iyi pariki akaba anavuka muri aka gace yadusobanuriye amateka y’iki giti

Yavuze ko iki giti cyari inyabutatau yagaragazaga ko umwami atari uw’ubwoko bumwe ahubwo yayoboraga Abanyarwanda bibumbiye hamwe.

Ati "Iki giti ni kimwe ariko kirimo ubwoko butatu bw’ibiti aribyo Igihondohondo,umuvumu, umusando ni Inyabutatu y’abanyarwanda y’i Buhanga kwa Gihanga. Abanyarwanda bari bibumbiye hamwe nta tandukanyirizo bakora bimwe basangira bimwe bihurije hamwe nta kintu kibatandukanya. Iki giti kiri iruhande rw’aho umwami yiyuhagiriraga abanyarwanda bamutegeje. Nta Mwami wayoboraga ubwoko yayoboraga abanyarwanda muri rusange, iki giti nicyo gishatse kuvuga”

Muzehe Hategekimana avuga ko nta handi ushobora gusanga icyo giti.

Uyu musaza avuga ko iki giti kidakorwaho kuko gifite imiziririzo, avuga ko hari ndetse ngo hari uwabirenze aragitema birangira kimuhitanye arapfa.

Ati:”Iki giti nicyo giti mwumva cya Buhanga gifite imiziririzo cyari ikigabiro cy’umwami. Mu mwaka 1977 haje umugabo azana ishoka n’umuhoro abaturage baramubaza bati iyo shoka n’umuhoro ubijyanye he ko tubona uri kwerekeza mu bigabiro bya Gihanga . Ati nabonye igiti cyiza ngiye kugitema nkibazishemo umuvure.”

Yakomeje agira ati:”Araza atema kiriya gishami cyo hagati kigwa hano hasi azana abafundi babazamo imivure barayibaza iranoga iba myiza cyane, hanyuma bajya kuzana abikorezi baraza abishyira ku biti bigenzi byabyo by’imikuro ngo babone uko babyikorera, bakibigeza ku rutugu biramenagurika, birasaduka bisubira hano hasi”


Iri niryo shami Muzehe Hategekimana avuga ryatemwe.

Ngo abo bagabo bahise bataha basubira kuri wa mugabo wabatumye ni uko abaha inzoga, baranywa barangije bamubwira uko byabagendekeye ndetse banamubuza kuzasubira mu bigabiro bya Gihanga, nyuma y’amasaha make wa mugabo apfa amarabira.

Ati:”Bakimara kugera iwabo muhira yarazamutse yikoza mu kirere aragaruka yikubita hasi , byabaye ndi kureba n’amaso. Noneho atera amaguru arayatera umudamu we agira ubwoba abwira abana ati mwihute mujye kubwira ba bantu bari bari kunywa inzoga hano ko papa wanyu apfuye, ni uko baragaruka baraterura bajyana ku bitaro by’ i Nyakinama bamugejeje mu ngobyi umwuka uba urarangiye arapfa.”


Iki giti ngo ni ikigabiro cy’umwami hasi uba ubona ari igiti kimwe

Iyo kigeze hajuru nibwo kigaragara ko kirimo ubwoko butatu.

Abiru barize nk’abana

Ati:”Ubwo Abiru b’ibwami baraza n’utubando bari bashaje harimo uwo bita Komayombi, Semahumba na Nyamuhindura baraza n’utubando bageze hano barebye ukuntu icyo giti cyatemwe ukuntu cyabaye bararira amarira arisuka nk’abana. Barajyenda kwa wa muntu watemye igiti barabasobanurira ba bandi bari baje kwikorera umuvure ni uko babaha amasubyo barabagangahura buracya wa mugabo baramushyingura”


Muzehe Hategekimana Yozefu usobanura iby’imiziririzo y’iki giti

Yakomeje avuga ko kuva ubwo iki giti kidakorwaho ati:”Kuva icyo gihe iki giti n’iyo cyumye murabona ko hejuru amashami yuma niyo yituye hasi nta muntu ushobora kuyatora ngo ajye kuyacana , ntibishoboka kubera ibyo bintu byahabereye n’abaturage barabizi amateka yacyo barayazi bayubahiriza cyane”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo