Imyaka 60 irashize mu Rwanda hakiniwe filime ya mbere yarumenyekanishije mu mahanga

Imyaka isaba 80 irashize mu Rwanda hakiniwe filime yakozwe na Sitidiyo MGM(Metro-Goldwyn-Mayer), imwe mu masitidiyo akomeye muri Hollywood muri Leta zunze ubumwe za Amerika, iyi firime ikaba iri mu bintu byamenyekanishije u Rwanda mu mahanga bitewe n’aho yagiye yerekanwa.

Iyi filime yiswe “King Salomon Mines”, byemezwa ko ari yo filime ya mbere yakiniwe mu Rwanda.

Iyi filime yasohotse muri 1956 ikaba imara isaha imwe, iminota 42 n’amasegonda 31, usangamo abakinnyi b’abanyarwanda ndetse n’uduce dutandukanye two mu Rwanda nka Pariki y’Akagera agace ka Rusatira n’ahandi.

Iyi firime ikinnye mu Kinyarwanda, Igiswayire n’ Icyongereza, urebye igihe yasohokeye n’urwego rw’amashusho ifite, uhita ubona ko yakozwe na sitidiyo yari ku rwego mpuzamahanga.

Tuganira na Uwiringiyimana Jean Claude umushakashatsi mu rwego rw’amafilime ndetse akanagira n’impamyabumenyi y’ikirenga mu gutunganya filime akaba n’umwarimu muri kaminuza y’ u Rwanda aho yigisha ubuhanzi, ndetse akaba anazi byinshi kuri iyi filime, yatubwiye ko filime King Salomon Mines yateguwe na Helen Deutsch bivuye mu nkuru yari mu gitabo na cyo kitwa gutya cyanditswe na Henry Rider Haggard muri 1885 itunganywa na sitidiyo MGM ikomeye cyane muri Hollywood kugeza n’ubu.


Abagaragu b’umwami Rudahigwa bakinanye n’abazungu muri iyi filimi

Yakomeje atubwira ko iyi filime bayikiniye mu Rwanda ndetse n’ibihugu bituranye narwo kuko ngo bahabonye nk’ahantu heza ho gukinira ko ntaho bihuriye n’ Umwami Salomo uvugwa muri iyi filime.

Yagize ati “Aba bazungu baje mu gihe cya gikoroni, uwa mbere winjiranye icyuma gifata amashusho (camera) mu Rwanda yaje muri 1907, hari ahantu heza ho gukinira ikindi iyo basanganga ubwoko bw’abantu badasanzwe akenshi bahakiniraga amafirime, bageze mu Rwanda bavuga ko abanyarwanda bameze nk’abazungu, nkeka ko nabyo biri mu mpamvu yabiteye”.

Yakomeje avuga ko bamwe mu bazwi bayikinnye mo ari uwitwa Sekaryongo na Mutabaruka ariko ngo ntawakwemeza neza niba bakiriho.

Iyi firime usanga ahanini yerekana ubutunzi karemano abantu bo myaka yo hambere bari bafite ndetse n’imibereho yabo ya buri munsi.

Filime “King Salomon Mines” yatwaye miliyoni ebyiri z’amadorari yakinwe hagati ya 1930 na 1950, bivugwa kandi ko ari kimwe mu bintu byatumye u Rwanda rumenyekana hirya no hino ku isi bitewe n’uko yagiye yerekanirwa ahantu hatandukanye ku migabane itandukanye.

Sitidiyo MGM yakoze iyi filime ni impine y’amazina y’abavandimwe batatu (Metro-Goldwyn-Mayer) ikaba ari imwe mu masitidiyo akomeye muri Hollywood kugeza ubu kuko iri ku mwanya wa 9 mu masitidiyo akomeye ku isi.

Reba kamwe muduce twasubiwemo tugize iyo film ""King Solomon’s Mines"

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo