Imihango yakorwaga mu gutabariza umwami, n’impamvu bigoye ko Kigeli V yazayikorerwa

14

Umwami Kigeli V Ndahindurwa wayoboye u Rwanda kuva mu mwaka 1959 kugeza 1961 yatangiye mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 16 Ukwakira 2016.

Umuryango we watangaje ko wifuza ko atabarizwa (ashyingurwa) mu Rwanda mu gihugu cye cy’amavuko, kandi Guverinoma y’u Rwanda nayo yatangaje ko izafasha umuryango we mu bishoboka byose mu mihango yo kumutabariza.

Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami wa 28 wayoboye u Rwanda.Abamubanjirije uretse se Yuhi V Musinga waciriwe muri Congo n’Ababiligi akanatangirayo, abandi bagiye batabarizwa mu Rwanda, bagakorerwa imihango yose ijyanye no gutabarizwa k’umwami.

Imihango yakorwaga umwami atabarizwa

Makuruki yifashishije Nsanzabaganwa Modeste, umusaza w’inararibonye akaba n’Umuyobozi w’ishami ry’ururimi mu Nteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco.

Nsanzabaganwa yavuze ko ubusanzwe imihango yose yo gutabariza umwami yakorwaga n’Abiru (itsinda ry’inararibonye zabaga zibitse amabanga yose y’ingoma).

Akomeza avuga ko itanga ry’umwami Abiru aribo baritangazaga, bakabanza kuribwira umwamikazi (umugore w’umwami) kuzageza igihe babibwiriye rubanda.

Ati “Babanzaga kubwibira umugabekazi, kabone nubwo yaba abizi barabimubwiraga.Wari umuhango.Hanyuma umwiru akagenda akabwira ingoma ngabe (urugero:Kalinga, ikimenyetso cy’ubwami) ati umwami yatanze. Akayirasaga (kuyisharura) inshuro enye.Ni nko kuyibwira ngo wabyaye (wamenetse) ariko tuzagushakira undi mwami.

Hakurikiragaho gutunganya umugogo (umurambo) w’umwami.Bakawosa, bakawusiga umubavu, bakamusiga n’amavuta akuze.Bakamwogosha bakamuca n’inzaara.Cyaraziraga kumutabariza afite umwanda.

Icyo gihe Abiru basubiraga mu mihango uko iragenda, bati aramara iminsi ingahe hano? Ese azamara ingahe aho azatabarizwa ?Hazashira igihe kingana iki ngo twirabure cyangwa twere? Ni igihe kingana iki umugabekezi azamusangayo?

Ubwo bagenaga aho azatabarizwa.Bakabanza kuhubaka ingoro imeze neza nk’ibwami.Igihe cyo kumutabariza bamutabarizaga muri iyo ngoro, mu nzu yo mu gikari.Umugabekazi (uwari umugore w’umwami watanze, akaba nyina w’umwami mushya) nawe bamuzanaga muri iyo ngoro, noneho nawe yazapfa agashyingurwa hamwe n’umugabo we muri iyo nzu yo mu gikari.”

Nsanzabaganwa akomeza avuga ko mu gihugu habaga icyunamo, hakaba nubwo kimaze imyaka ine bitewe n’ibyo Abiru bategetse.

Nsanzabaganwa Modeste, iranaribonye akaba n’umuyobozi w’ishami ry’ururimi muri RALC

Abiru nibo bagenaga igihe n’uburyo umwami azashyingurwamo. Ngo hari nubwo byabaga ngombwa ko bamutabariza vuba, wenda igihugu kiri mu ntambara kugirango babone uko bimika undi urakomeza urugamba.

Impamvu bitashoboka ko Kigeli V atabarizwa nk’uko byakorwaga mbere?

Izina ry’ubwami Kigeli ryahabwaga umwami ufite inshingano zo kurwanira igihugu no kucyagura.Mu miyoborere ye yakoraga uko ushoboye agashotora ibindi bihugu kugirango arwane igihugu cyaguke kandi anakirinde.

Kigeli V Ndahindurwa yabujijwe n’Ababiligi kugaruka mu gihugu nyuma y’umwaka umwe yimye ingoma.Nta mwanya wo kuyobora, kurwanira igihugu yabonye.Muri make, yari umwami wayoboye igihugu ariko utarabonye umwanya wo gukora inshingano yari yashyiriweho.

Umwami yatabarizwaga mu ngoro izaturwamo n’umugabekazi (umupfakazi yasize).Byari imihango kandi igomba kubahirizwa.Kigeli V Ndahindurwa atanze nta mugore afite, kuko yanze kugambanira igihugu ngo arongorere mu mahanga kandi cyaraziraga.

Imihango yose ijyanye no gutabariza umwami zari inshingano z’Abiru gusa.Nibo babaga bazi aho azatabarizwa n’impamvu yabyo.Bakamenya imihango azakorerwa n’iyo atazakorerwa.Umwami Kigeli ubwo yahungaga Abiru yabasize mu gihugu.Abiru benshi babaga ari abantu bakuze, biragoye ko ukurikije igihe yimiye ingoma mu Rwanda haba hakiriho umwiru, uretse ko n’iyo yaba ariho ntabwo iyo Nteko y’Abiru yo ikiriho yose, kuko ubundi rwabaga ari nk’urwego rw’ubutegetsi ruzwi n’abarugize bazwi.


Abiru nibo babaga bazi imihango yose y’ibwami (aha Umwami Musinga yari kumwe n’abiru, inyuma)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 14

  1. Birababaje banyarwanda namwe abakunda amateka, Turi mukigandaro abakunda Urwanda rwa bene kanyarwanda mbanje kwihanganishya abanyarwanda dufatane mu mugongo. twihangane. Umwami w, uRwanda yatabarutse, nakundi IMANA yateguye undi Uzamusimbura. Ingoma irishyibuka. muhumure. hari abantu bamwe nabamwe. baravugango Umwami atabarizwe i rusororo uwo akwiye kugawa mumuryango twebwe abanya Byumba i rutare Umwami Kigeli wa 5 Rwabugiri n umugabe kazi Kanjogera niho baruhukiye i rutare kwa kigeli. uwo mwami arasangishya Sekuru Kigeli. IMANA ibahe kuruhuka neza.

  2. Umwami wanyuma aratanze! tutaragira republic twari amahoro none mubanyarwanda haje urwikekwe rwamoko! bamutabarize murwanda.

  3. Imana imwakire mubayo naho umurambo WO ndumva ago wadhyingurwa hose ntakibazo kuko umubiri uzasubira mugitaka kuko wakuwe mugitaka Niko bibiriya ijambo ryimana ritumbwira.twihanganishije umuryangowe usigaye.

  4. 1 | 2

Tanga Igitekerezo