Gasabo: Barifuza kubaka inzu ndangamateka aho u Rwanda rukomoka

Ibigabiro ku gasozi ka Gasabo aho u Rwanda rwatangiriye

Amateka agaragaza ko Gasabo ari yo nkomoko y’u Rwanda, niho rwavukiye, niho rwatangiriye kwanda (kwaguka). Niyo mpamvu n’ubu hari abacyirwitwa u Rwanda rwa Gasabo..

Mu myanzuro yafatiwe muri Biro Politiki y’Umuryango wa FPR kuri uyu wa Gatandatu, harimo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku murage ndangamateka na ndangamuco ndetse no kubyaza umusaruro ikiyaga cya Muhazi.

Umwanditsi Jean Vansina mu gitabo cye“Inkomoko z’u Rwanda rushya: Ubwami bw’abanyiginya” avuga ko izina u ’Rwanda’ ryatangiye gukoreshwa ku ngoma ya Ruganzu I Bwimba ubwo yaguraga igihugu cyitwaga Gasabo (wategetse hagati ya 1312 kugeza mu w’1345.)

Gasabo yari igizwe n’imirenge ya Nduba, Rutunga, Rusororo, Gikomero, Bumbogo ndetse n’igice cya Ndera by’ubu.

Gasabo kandi izwiho kuba ariho umwami Cyilima Rujugira yatuye ku Gisozi ahitwa Ntora, akaba ari umwe mu bami batazibagirana mu mateka y’u Rwanda kuko ku gihe cye nibwo hemejwe urukurikirane rw’ abami. Niwe kandi waciye iteka ryemeza Ikinyarwanda nk’ ururimi rw’ Abenegihugu.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko bagiye kuhubaka inzu ndangamurage mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kugira aho abanyamujyi barangarira cyane ko hari ababura aho baruhukira bakajya mu kabari kunywera ibyo batunze byose.

Kuri Muhazi, hamwe muho u Rwanda rwatangiriye

Yagize “Iki cyo kigomba kuba agashya kataba n’icy’akarere ka Gasabo gusa ahubwo uyu ni umushinga w’Igihugu kuko cyakomotse i Rutunga kandi igihugu kirabizi…Mbona uyu mushinga ushobora kuzanyuramo neza muri Manda itaha”.

Mu Kiganiro twagiranye n’ Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yavuze ko bafatanyije n’inzego nkuru z’igihugu muri manda itaha bateganya kuzahubaka inzu ndangamateka mu rwego rwo gusigasira no guteza imbere ubukerarugendo.

Yagize ati “Ariya mateka agomba kubyazwa umusaruro, kuyasigasira no kuhashyira inzu ndangamateka yaho igihugu cyagukiye gihereye ngo habe umutungo ukomeye.Ikindi abanyamuryango bifuje ko kiriya kiyaga cya Muhazi gikorerwa imishinga kikabyazwa inyungu.”

Usibye kuba inkomoko y’u Rwanda Gasabo ni nayo ikoreramo nyinshi mu nzego z’ubutegetsi bw’ubu aho iherereyemo Perezidansi ya Repubulika, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri nyinshi, Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu,Icyicaro cy’urukiko rw’ikirenga, Icyicaro Gikuru cya Polisi y’Igihugu/ RNP, Inteko Ishinga Amategeko, Urukiko Rukuru, Ibiro by’Umuvunyi Mukuru n’ibindi byinshi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo