Byinshi utazi kuri pariki ya Nyungwe ibamo inyamaswa zifite ubwenge nk’ubw’abantu (Amafoto)

Kuri uyu wa gatanu ni bwo abakerarugendo bagera kuri 70 baba mu Rwanda berekeje muri pariki ya Nyungwe mu gikorwa cya ’Tembera u Rwanda’ kigamije gukangurira abanyarwanda gusura ibyiza bitatse u Rwanda.

Pariki ya Nyungwe igizwe n’ishyamba rikunze kugwamo imvura, ikaba ibarizwamo ubwoko 13 bw’inyamaswa, ubwoko bw’inyoni 3000, ibiti n’ibimera ibihumbi 1068 ndetse n’ibikururanda by’ubwoko 38 by’umwihariko ikaba ari n’isoko y’uruzi rurerure rwa Nil rufatwa nk’urwa kabiri mu burebure nyuma ya Amazone.

Abakerarugendo bose bahagurukiye rimwe ku cyicaro cya RDB, mu rugendo rw’amasaha agera kuri 5 bageze muri Pariki ya Nyungwe, benshi ku maso hagaragaraga umunaniro ariko akanyamuneza ari kose, bafite amatsiko menshi yo kwibonera ibyiza bitatse pariki ya Nyungwe bajyaga babwirwa nk’aho iri i mahanga.

Ibiti n’ibimera bifite akamaro gakomeye

Ahitwa k’Uwinka ni ho abakerarugendo bakiriwe bahabwa ibikoresho bifashisha mu gutembera ishyamba birimo, amakoti ahangana n’ubukonje n’imvura ikunze kuba mu ishyamba, inkweto zabugenewe (boot) ndetse n’udukoni two kwicumba, ubundi bahabwa amabwiriza y’uburyo bari bitware mu ishyamba.

Mu rugendo rwerekeza ku kiraro kirekire kiri muri pariki ya Nyungwe abakerarugendo mu matsinda atandukanye bagenda basobanurirwa ibintu bitandukanye bibarizwamo n’abashinzwe kubayobora .

Muri iyi pariki harimo ibimera by’ubwoko butandukanye, byose bigiye bifite imimaro itandukanye , ibivura indwara z’abantu n’amatungo ndete n’ibikorwamo ibikoresho bitandukanye bya Kinyarwanda.

Ibiti byose biri muri pariki ya Nyungwe ni gakondo, ibimezemo bitari gakondo nk’inturusu birarandurwa.

Muri ibyo twavuga nk’umushwati, imbuto umunazi, n’umusekera bivura inzoka zo mu nda ,umugeti uvura ibicurane, begoniya ihagarika ukuva kw’amaraso n’ibindi byinshi bitandukanye bivura n’izi nyamwaswa ubwazo.

Muri iyi pariki hagaragaramo ikimera kitwa igishigishigi bivukwa ko ari cyo cyimera gikuru kuruta ibindi dore ko ngo cyabayeho mu bihe by’inyamaswa za kera zitagikunda kuboneka bitaga Dinezoro (dinesaur.)

Inyamaswa ziba muri Nyungwe ziratangaje cyane

Muri iyi Pariki ya Nyungwe kandi hagaragaramo amako agera kuri 13 y’inyamaswa zo mu bwoko bw’inguge ariko izigaragaramo ku bwinshi kandi zisurwa cyane ni: Impuundu, inkomo, ibishabaga, n’inyeenzi.

Impuundu ni inyamaswa zijya kumera nk’inkende, ndetse zifitanye isano ya hafi n’ikiremwa muntu.

Kambogo Ildephonse ushinzwe kwita kuri izi nyamaswa avuga ko zifite ubwenge bujya kuba nk’ubw’umuntu (umwana muto) ndetse zikaba zirusha ingagi uturema ngingo twa DNA kuri 98.4%.

Ikindi ngo ni uko zigira imbaraga nyinshi cyane, zikubwe iz’umuntu hagati y’inshuro eshatu n’eshanu.

Yagize ati “impuundu zijya kumera nk’abantu kuko ziba mu miryango, na zo zirababara nk’abantu, iyo imwe yapfuye ziyiguma iruhande kugeza inutse zikayisiga, zirahanana iyo umugore cyangwa icyana gikoshesheje ikigabo kirazikubita, iyo zigiye kunywa amazi zifata ikibabi kigakora nk’agakombe, iyo zigiye kurya intozi akenshi zifata agati zigakozamo kugira ngo zitazirya.”

Ikindi gitangaje ku Mpuundu ngo ni uburyo ingore yageze mu bihe byo gukora imibonano mpuzabitsina (kwima) ibikora inshuro nyinshi kandi ku bagabo batandukanye. Ngo ibishaka nko mu minsi itatu, buri munsi ikabonana n’abagabo bagera kuri 50. Inshuro imwe ngo ni amasengonda 5.

Impuundu zo muri Nyungwe zigera kuri 400, ariko siko zose zisurwa, kugeza ubu hasurwa iziri mu miryango 2 umwe ugizwe n’impundu 35 ’nuwundi urimo 60.

Inyamaswa zitwa Inkomo na zo zirasurwa ariko igitangaje kuri izi Nkomo ngo ni uko muri pariki ya Nyungwe ari ho hantu honyine ku isi haba inkomo zibana ari nyinshi kuko zigera kuri 500, ubusanzwe zikaba zitarenza inkomo 20 ziba mu itsinda rimwe.

Kugira ngo umuntu abashe gusura izi nyamaswa, bimusaba kuzinduka mu gitondo cya kare zikibyuka.

Mu mwaka ushize pariki ya Nyungwe yasurwaga n’abanyamahanga cyane aho bayisuraga ku kigero cya 83% abanyarwanda bakaba kuri 23% ariko muri uyu mwaka Abanyarwanda bariyongereye bagera kuri 37%, ndetse ngo bashobora no kuziyongera binyuze muri gahunda yiswe “Temebera u Rwanda” igamije gukangurira abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga bitatse gihugu cyabo.

Muri uyu mwaka wa 2016, iyi pariki imaze gusurwa n’abantu ibihumbi 11 mu gihe bihaye intego yo gusurwa n’abantu ibihumbi 12. Mu kwezi kumwe pariki ya Nyungwe yinjiza amadorali ibihumbi 400 (400$) kandi agenda yiyongera uko abakerarugendo na bo biyongera.


Nyungwe irimo uruvange rw’ibimera bitandukanye


Pariki ya Nyungwe igizwe n’ishyamba ry’inzitane

Mu gihe izuba riba ryenda kurenga muri Nyungwe ho ntihaba habona

Ibyondi biba biri ku muhanda

Ba mukerarugendo bishimiye gusura Nyungwe

Ba mukerarugendo bicumba udukoni batembera ishyamba

Hope ushinzwe kuyobora abantu muri pariki asobanura icyatsi cyomora ibikomere

Igishigishigi ni cyo cyatsi kiruta ibindi muri Nyungwe


Iki giti cyera imbuto ziribwa n’inguge zo muri Nyungwe

Imbeho ni nyinshi, bari kota umuriro

Abasore biteguye kotsa ibigori

Sofia Nzayisenga ataramiye ba mukerarugendo, birira ibigori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo